Nk'uko byatangajwe na Newcastle United, uyu mukinnyi w’imyaka 24 uzambara
nimero 37 yongeye guhura n’umutoza Matthias Jaissle, bakoranye muri Red Bull
Salzburg.
Dedic yavuze ko yishimiye
cyane kwerekeza muri Newcastle, cyane cyane kubera kongera gukorana na Jaissle.
Dedic ashobora guhita
atangira gukina mu mukino Newcastle izakira na Liverpool ku Cyumweru, kubera ko
Tino Livramento akiri mu mvune.
Jaissle yavuze ko Dedic
azongerera Newcastle imbaraga haba mu kwirwanaho no mu busatirizi.
Nubwo atigeze akina muri Premier
League, Dedic afite ubunararibonye bushobora kumufasha kumenyera vuba. Mu mwaka
ushize, ubwo yakinaga muri shampiyona ya Portugal, yagaragaje ubushobozi bwo
kuzamuka afasha ikipe mu busatirizi.
Mu mikino 24 yakinnye muri Primeira Liga, Dedic yabaye uwa kabiri muri bamyugariro bo ku mpande mu gutwara umupira awerekeza mu gice cy’ubusatirizi, aho yabikoze inshuro 49. Yabaye kandi uwa gatatu mu gutwara umupira awutera imbere inshuro 202, ndetse muri rusange awutwara inshuro 325.
Uyu myugariro ashobora gukina ku mpande zombi z’ubwugarizi, kandi Newcastle yizeye ko azayifasha cyane mu gihe shampiyona ya Premier League itangiye.


