New Zealand: Byinshi kuri Hongi, Indamukanyo ishingiye ku gusangira umwuka w'ubuzima

Umuco - 16/07/2026 10:43 AM
Share:

Umwanditsi:

New Zealand: Byinshi kuri Hongi, Indamukanyo ishingiye ku gusangira umwuka w'ubuzima

Tekereza ugiye gusuhuza umuntu bwa mbere, aho kuguhereza ikiganza cyangwa ngo aguhobere, mugahuriza hamwe amazuru n'uduhanga. Ibyo ni byo Abamaori bo muri New Zealand bakora mu ndamukanyo gakondo yitwa Hongi.

Umuco ufite amateka maremare ushingiye ku gusangira "umwuka w'ubuzima" no kwakirana nk'abasangiye ubumwe, ubuzima, icyubahiro n'ubuvandimwe.

Hongi ni iki?

Hongi ni uburyo bwo gusuhuzanya aho abantu babiri begereza amazuru n'uduhanga, bakabikora buhoro mu gihe gito. Hari igihe bikorwa icyarimwe no guhana ibiganza, ariko igikorwa nyamukuru ni uguhuza amazuru n'uduhanga.

Iyo bakoze Hongi, aba bantu baba basangiye icyo Abamaori bita "ha", ni ukuvuga umwuka w'ubuzima.


Amateka n'imvano ya Hongi

Hongi ikomoka mu migani n'imyemerere ya kera y'Abamaori yabayeho mbere y'uko Abanyaburayi bagera muri New Zealand mu mwaka wa 1642.

Nk'uko imigani yabo ibivuga, imana y'amashyamba n'ibinyabuzima yitwa Tane Mahuta yaremye umugore wa mbere witwaga Hineahuone imubumba mu ibumba ritukura.

Nyuma yo kumurema, Tane Mahuta yamuhumekeyemo umwuka mu mazuru. Ako kanya Hineahuone yahise aba muzima. Uwo mwuka witwa "ha", ari na wo Hongi ishushanya kugeza n'uyu munsi.

Igihe watangiriye

Nta mwaka nyawo uzwi Hongi yatangiriyeho kuko Abamaori nta nyandiko zanditse bari bafite mbere y'ubukoloni. Ubushakashatsi bwemeza ko uyu muco umaze ibinyejana byinshi, ushobora kuba warabayeho kuva Abamaori bageze muri New Zealand hagati y'umwaka wa 1200 na 1300.

Mu myaka yose yakurikiyeho, Hongi yabaye kimwe mu bimenyetso by'ingenzi biranga umuco wabo.


Kuki bakoresha amazuru n’uduhanga?

Mu muco w'Abamaori, izuru rifatwa nk'igice cy'umubiri umuntu ahumekeramo.

Iyo amazuru ahuye, baba basangira umwuka umwe, bivuze ko ntawe uruta undi kandi bose bafite agaciro kangana.

Ni ikimenyetso cy'uko abantu babaye inshuti cyangwa abagize umuryango umwe.

Uduhanga na two dufite ibisobanuro bikomeye, kuri buno bwoko, uduhanga duhagarariye ibitekerezo, ubwenge n'ubushishozi.

Iyo duhuye n'utw'undi muntu, bisobanura ko abantu bombi basangiye ubwenge, icyizere n'ubumwe.

Hongi ikorwa ryari?

Hongi ntikorerwa gusa mu muhango gakondo wo kwakira abashyitsi (Powhiri), ahubwo ikoreshwa no mu bindi bihe bikomeye.

Nk'uko tubikesha urubuga rwa newzealand.com, iyi ndamukanyo ikorwa mu kwakira abayobozi bakuru n'abashyitsi b'icyubahiro, mu nama z'umuco, mu birori by'ubukwe, mu gutangiza ibikorwa bikomeye, mu mihango yo kwibuka abakurambere, ndetse no mu birori bimwe by'amashuri n'amadini yubahiriza umuco n'indangagaciro z'Abamaori.

Muri ibyo bihe byose, Hongi iba ari ikimenyetso cy'icyubahiro, ubumwe no kwakirana nk'abagize umuryango umwe.

Ni nde wemerewe gukora iyi ndamukanyo?

Hongi ishobora gukorwa n'umuntu wese, yaba Umumaori cyangwa umushyitsi uturutse mu kindi gihugu, igihe ayisabwe mu muhango wo kwakirwa.

Iyo umushyitsi akoze Hongi, aba agaragaje ko yemeye kwakiranwa n'abo bari kumwe nk'umwe mu bagize umuryango, bityo akinjira mu mubano ushingiye ku cyubahiro n'ubwizerane.

Uyu muco kandi ntugenewe abagabo gusa, ukorwa n'abagabo n'abagore bose, nta vangura rishingiye ku gitsina cyangwa ku myaka. Ndetse n'abana bato batozwa kuwukora kugira ngo bakure basobanukiwe amateka, indangagaciro n'akamaro k'umuco wabo.

Mbere y'uko Abanyaburayi bagera muri New Zealand, Hongi ni yo yari indamukanyo nyamukuru.

Nyuma y'uko haza umuco wo guhana ibiganza, ubu akenshi bikorwa byombi icyarimwe.

Mu mwaka wa 2020, kubera icyorezo cya COVID-19, Hongi yabaye ihagaritswe by'agateganyo mu birori byinshi kugira ngo hirindwe ubwandu.

Nyuma y'uko icyorezo kigabanutse, Hongi yongeye gusubukurwa mu mihango myinshi y'umuco.

Ese abayobozi b'amahanga bayikora?

Abakuru b'ibihugu n'abami basura New Zealand bakunze kwakirwa bakoresheje Hongi. Mu myaka yashize, abantu bazwi cyane ni

  • Umwami Charles III
  • Prince William
  • Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Barack Obama
  • Jacinda Ardern (wabaye Minisitiri w'Intebe wa New Zealand)

Abandi bayobozi batandukanye ku Isi bagiye bagaragara bakora Hongi mu rwego rwo kubaha umuco w'Abamaori.

Hongi ni umuco umaze ibinyejana byinshi, ushingiye ku myemerere y'Abamaori ivuga ko ubuzima butangirira ku mwuka w'ubuzima.

Ukoresheje gukozanya amazuru n'udahanga, abantu baba bagaragaza ko bafite ubuzima bumwe, ko bubahana kandi ko babaye umwe. Ni yo mpamvu uyu muco ukomeje kubahwa no gukoreshwa mu mihango ikomeye muri New Zealand ndetse uka ari kimwe mu bimenyetso bikomeye by'umuco w'icyi gihugu.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...