NESA yatangaje igihe amanota azasohokera

Uburezi - 16/08/2026 5:34 AM
Share:
NESA yatangaje igihe amanota azasohokera

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza (PLE) n’iby’amashuri yisumbuye (O-Level) by’umwaka w’amashuri wa 2025/2026 azatangazwa bitarenze ku wa 20 Kanama 2026, saa munani z’amanywa (2:00 PM).

NESA yatangaje aya makuru ku wa 15 Kanama 2026, mu itangazo rigenewe abanyeshuri, abarimu, abayobozi b’amashuri, ababyeyi ndetse n’abandi bafatanyabikorwa mu burezi.

Iri tangazo rigamije kumenyesha abarebwa n’ibizamini by’igihugu igihe ntarengwa cyo gutangarizwaho amanota, mu gihe abanyeshuri n’ababyeyi benshi bari bategereje kumenya uko batsinze ibizamini bakoze mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026.

NESA yatangaje kandi ko abazifuza gukurikira umuhango wo gutangaza aya manota bashobora kuwurebera ku mirongo ya YouTube ya Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ndetse n’uwa NESA.

Abanyeshuri bakoze ibizamini bya PLE n’O-Level barasabwa gukomeza gukurikirana amakuru atangwa n’inzego z’uburezi kugira ngo bamenye uko bazabona amanota yabo nyuma y’itangazwa ryayo.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...