NBA Playoffs: Minnesota Timberwolves yigaranzuye Golden State Warriors

Imikino - 11/05/2025 8:04 AM
Share:

Umwanditsi:

NBA Playoffs: Minnesota Timberwolves yigaranzuye Golden State Warriors

Mu mukino wari witezwe cyane muri NBA Playoffs, ikipe ya Minnesota Timberwolves yigaranzuye Golden State Warriors ku manota 102 kuri 97, iyobora urukurikirane ku ntsinzi 2-1.

Ni umukino wagaragayemo ubushake buhambaye n’ubuhanga bukomeye, aho Anthony Edwards yatsinze amanota 36 harimo 28 mu gice cya kabiri, anatsinda 13 mu gace ka nyuma, ahesha ikipe ye intsinzi y’ingenzi.

Nyuma y’umukino Eduards yagize ati "Igice cya mbere nakinnye nabi, ariko nari nzi ko bikosoka. Iyo wizera imyitozo wakoze, ukomeza kugerageza, byose birashoboka,"

Ikipe ya Warriors, itari ifite kizigenza wayo Stephen Curry kubera imvune, yari yayoboye umukino mu minota ya mbere ishyira imbaraga mu bwugarizi, ariko ntibyakomeje nyuma y'uko Edwards na Julius Randle babahinduriye ibintu.

Julius Randle, wakinnye umukino ukomeye, yabaye intwari mu gutanga imipira myiza no gucunga neza umukino, aho yagize triple-double ya mbere mu mikino ya playoffs atsinda amanota 24, atanga imipira 12 yavuyemo amanota, anakora rebounds 10.

Eduards avuga kuri Julius Randle yongeye agira ati "Ni umukinnyi ukomeye cyane. Mu mikino yose ya playoffs yagiye yitwara neza, aturemera amahirwe, akanadufasha kubona uburyo bwo gutsinda,"

Iyi ntsinzi yahesheje Timberwolves kuyobora uru ruhererekane ubu ifite intsinzi 2 mu gihe Warriors ifite 1 aho amakipe yombi ari gutanguranwa kubona intsinzi enye. Umukino wa kane uteganyijwe ku wa Mbere i San Francisco, aho Warriors bashobora kuzagaruka mu kibuga yagaruye Stephen Curry.

Minessota Timberwolves yatsinze Warriors mu mukino wa gatatu mu Burengerazuba

Minessota ikomeje gufatirana amahirwe y'uko Warriors idafite Stephen Curry




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...