NBA Playoffs: Cleveland Cavaliers mu nzira zo gusezererwa na Indiana Pacers

Imikino - 12/05/2025 10:48 AM
Share:

Umwanditsi:

NBA Playoffs: Cleveland Cavaliers mu nzira zo gusezererwa na Indiana Pacers

Indiana Pacers yongeye kwerekana ko ifite inyota yo kugera kure muri NBA Playoffs, itsinda Cleveland Cavaliers amanota 129 kuri 109, biyifasha kuyobora urukurikirane ku ntsinzi 3-1.

Uyu mukino waranzwe n’ubuhangange bwa Indiana Pacers kuva ku isegonda rya mbere, aho bageze ku manota 80-39 mbere y’uko igice cya mbere kirangira, ibintu byasize Cavaliers nta cyo barwanaho.

Pascal Siakam ni we wigaragaje cyane mu bakinnyi ba Pacers, atsinda amanota 21. Yari ayoboye abandi batandatu b’iyi kipe bose barengeje amanota 10, byerekana imbaraga z’ubufatanye bw’iyi kipe.

Mu gihe Cavaliers bari bamerewe nabi mu kibuga, byabaye bibi kurushaho ubwo umukinnyi wabo w’icyamamare Donovan Mitchell yavunitse, bigatuma atabasha kurangiza umukino.

Mitchell wari umaze imikino ibiri yikurikiranya atsinda amanota 40, yatangiye kumva uburibwe ku kirenge cy’ibumoso bituma asohoka mu kibuga, icyizere cyo gukomeza gitangira kuyoyoka ku ikipe ya Cleveland Cavaliers.

Nubwo Cleveland Cavaliers bagerageje kugaruka mu mukino, amakosa yabo 22 yabahaye akazi katoroshye kuko Pacers bayabyaje amanota 35, byabafashije gukomeza kuyobora nta nkomyi.

Muri uyu mukino, habayeho n’imvururu ubwo Bennedict Mathurin wa Indiana yakubitaga De’Andre Hunter, bombi bagahanwa, bikongera umujinya mu kibuga.

Myles Turner na Obi Toppin bose barangije bafite amanota 20, mu gihe Tyrese Haliburton yatanze imipira myiza harimo n’iyo yatanze atareba ku nkangara yabyaye amanota yishimiwe n’abafana.

Turner yavuze ko batsinzwe umukino wa gatatu bikabababaza, ariko uyu wa kane bawugarutsemo bafite ishyaka rikomeye, abakinnyi bose bakitanga uko bashoboye.

Pacers isigaje gutsinda umukino umwe gusa ngo isezerere Cavaliers burundu.  

Cleveland Cavaliers mu nzira zo gusezererwa na Indiana Pacers 

Indiana imaze kugira intsinzi eshatu kuri imwe ya Cavaliers


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...