Iki gihembo cyatangajwe ku wa 9 Ukwakira 2026 i Oslo muri Noruveje. Pillay, ufite imyaka 85 y’amavuko akaba akomoka muri Afurika y’Epfo, yashimiwe uruhare yagize mu guteza imbere amahoro no kubahiriza amategeko mpuzamahanga.
Umuyobozi wa Komite ya Nobel ya Noruveje, Jørgen Watne Frydnes, yavuze ko ibikorwa bya Pillay ari isoko y’icyizere n’ihumure ku baharanira isi irangwa n’amahoro.
Komite ya Nobel yasobanuye ko iki gihembo kije mu gihe intambara n’amakimbirane bikomeje kwiyongera, ndetse n’abacamanza n’inzego z’amategeko mpuzamahanga bagashyirwaho igitutu cya politiki.
Yagize iti: “Sisitemu mpuzamahanga y’amategeko, aho abagize ibyaha by’intambara babiryozwa kandi abahohotewe bakabona ubutabera, ni kimwe mu bisabwa kugira ngo isi igire amahoro.”
Iki gihembo giherekejwe n’amafaranga miliyoni 12 z’amakrona ya Suwede, ahwanye na miliyoni 1.2 z’amadolari ya Amerika.
Mu mateka yacyo, kuva mu 1901, igihembo cy’Amahoro cyitiriwe Nobel kimaze guhabwa abantu 112 n’imiryango 28. Mu mwaka ushize, cyegukanywe na María Corina Machado, utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Venezuela, kubera uruhare rwe mu guharanira impinduka za demokarasi muri icyo gihugu.
