NATO yavuze ko Uburayi buri “kurota” niba butekereza ko bwakwitabara butari kumwe na Amerika

Inkuru zishyushye - 27/01/2026 10:43 AM
Share:
NATO yavuze ko Uburayi buri “kurota” niba butekereza ko bwakwitabara butari kumwe na Amerika

Umunyamabanga Mukuru wa NATO, Mark Rutte, yabwiye Uburayi ko bukwiye “gukomeza kurota” niba butekereza ko bwakwitabara bwonyine butari kumwe n’inkunga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu ijambo yagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (European Parliament) i Bruxelles ku wa Mbere, Rutte yagize ati: “Niba hari utekereza ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, cyangwa Uburayi muri rusange, bushobora kwitabara butari kumwe na Amerika, yakomeza kurota. Ntabwo bishoboka. Twe ubwacu ntitwabishobora. Dukeneye buri wese.”

Yaburiye ibihugu by’i Burayi ko niba byifuza kwigenga mu bijyanye n’umutekano, byasabwa kongera ingengo y’imari igenewe ingabo ikagera kuri 10% by’umutungo mbumbe w’igihugu, ndetse bikubaka ubushobozi bwabyo mu by’intwaro kirimbuzi, ibintu byatwara miliyari nyinshi z’amayero.

Yagize ati: “Muri icyo gihe, mwatakaza umwishingizi w’ingenzi w’ubwisanzure bwacu, ari wo mutaka w’intwaro kirimbuzi za Amerika. Noneho, nimwitegure ingaruka.”

Aya magambo yaje akurikira icyumweru cyuzuyemo impinduka zikomeye ku Burayi n’abafatanyabikorwa babwo bo mu Burengerazuba, nyuma y’uko Perezida wa Amerika, Donald Trump, akomeje gushyira imbere icyifuzo cye cy’uko Amerika yakwigarurira Greenland, mbere yo gutangaza ku mugaragaro mu ijambo yagejeje mu Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu (World Economic Forum) i Davos mu Busuwisi ko atazifashisha ingufu mu kuyigarurira.

Nk'uko bitangazwa na CNN, Rutte yakomeje gushima Trump ku kuba yaragaragaje ikibazo cy’umutekano wo mu karere ka Arctique, yemera ko amagambo ye ashobora kudashimisha benshi mu bari aho.

Ati: “Ndabona afite ukuri. Hari ikibazo mu karere ka Arctique. Hari ikibazo cy’umutekano rusange, kuko inzira zo mu nyanja zirimo gufunguka, kandi Abashinwa n’Abarusiya barushaho kuhagira uruhare.”

Rutte yasobanuye ko hazabaho imirongo ibiri y’ibiganiro bijyanye na Greenland. Icya mbere ni uko NATO izongera uruhare mu kurinda Arctique mu buryo bwa rusange, hagamijwe gukumira u Burusiya n’u Bushinwa kugera muri ako karere haba mu bya gisirikare no mu bukungu.

Icya kabiri ni ugukomeza ibiganiro bya gatatu bihuje Amerika, Danemark na Greenland. Rutte yavuze ko atazagira uruhare muri ibyo biganiro, ashimangira ko adafite ububasha bwo kuganira mu izina rya Danemark.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Danemark, Lars Løkke Rasmussen, n’uwa Greenland, Vivian Motzfeld, bahuye na Visi Perezida wa Amerika JD Vance na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Marco Rubio i Washington mu ntangiriro z’uku kwezi. Rasmussen yavuze ko ibiganiro byari “byiza,” ariko ko hakiri “kutumvikana gukomeye.”

Mu cyumweru cyakurikiyeho, Trump na Rutte bahuriye i Davos, aho Trump yavuze ko yamaze kugera ku bwumvikane bw’ibanze ku kibazo cya Greenland n’umuyobozi wa NATO, bituma atangaza ko atazashyira imisoro ku bihugu by’i Burayi byari byaranzwe no kurwanya imigambi ye yo kwigarurira icyo gice kigenga cya Danemark.

Kugeza ubu, ntiharamenyekana neza ibikubiye muri ubwo bwumvikane, cyangwa uruhare nyarwo rwa Rutte muri ibyo biganiro, ariko iyo mpinduka idasanzwe ya Trump yongeye gushyira amaso ku ruhare n’uburemere bw’umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa NATO.

Umunyamabanga Mukuru wa NATO, Mark Rutte, asanga Uburayi buri “ kurota” kuko butekereza ko bwakwitabara butari kumwe na Amerika


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...