NASA yashyize hanze ifoto igaragaza uko kuri Mars haba hasa ku manywa

Ikoranabuhanga - 01/10/2026 12:00 PM
Share:

Umwanditsi:

NASA yashyize hanze ifoto igaragaza uko kuri Mars haba hasa ku manywa

Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iby’ikirere n’ubushakashatsi ku isanzure, NASA, cyashyize hanze ifoto yihariye yafashwe n’imashini Curiosity Rover igaragaza uko umubumbe wa Mars uba umeze mu bihe bitandukanye by’umunsi.

Iyi foto yakozwe hateranyijwe amashusho abiri yafashwe na Curiosity Rover mu gitondo no ku mugoroba, mu minsi itandukanye, ubwo iyi mashini yari ihagaze hafi y’ahantu h’umusenyi hitwa “Chocolatal” mu misozi yo hepfo y’Umusozi wa Mount Sharp, uri muri Gale Crater.

Amashusho yakoreshejwe muri iyi foto yafashwe ku wa 30 Kanama 2026 saa 9:56 za mu gitondo, ku gihe cya Mars, ndetse n’indi yafashwe ku wa 2 Nzeri 2026 saa 5:39 z’umugoroba.

Ifoto ya mu gitondo yo yari umwihariko kuko yafashwe ku munsi wa 5,000 Curiosity imaze kuri Mars. Umunsi umwe kuri Mars, uzwi nka “sol”, umara iminota hafi 39 irenga ku munsi wo ku Isi.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Metro, NASA yavuze ko kugira ngo hatandukanywe ibihe by’umunsi amashusho yafatiwemo, hongerwamo amabara mu buryo bw’ubuhanzi. Igice cy’igitondo cyashyizweho ibara ry’ubururu, mu gihe igice cyo ku mugoroba cyagaragajwe mu mabara ry’umuhondo.

Curiosity yari iri gukomeza ubushakashatsi ku bice byo hasi by’Umusozi wa Mount Sharp, umusozi uzamuka hafi kilometero eshanu uvuye hasi muri Gale Crater. Uyu mwobo munini uri kuri Mars ufite ubuso bugera kuri kilometero 154 mu bugari.

Mu ishusho nshya, ku murongo w’ikirere hagaragaramo mu buryo budasobanutse inkombe ya Gale Crater, mu gihe kamera ireba mu cyerekezo cy’ubutaka buri hasi muri uwo mwobo.

Iyi foto nshya ikurikiye indi panorama NASA yashyize hanze mu kwezi gushize, yakozwe hateranyijwe amashusho 323 yafashwe na kamera ya Curiosity hagati ya tariki ya 1 n’iya 2 Kanama. Iyo foto yagaragazaga agace kitwa “Valle Grande”, ndetse n’ibimenyetso by’amaguru y’iyi mashini yasize ku butaka bwa Mars.

Curiosity ifite ubunini bugereranywa n’imodoka, yakozwe na NASA’s Jet Propulsion Laboratory kandi igenzurwa n’abahanga bakorera i Pasadena muri Leta ya California.

Iyi mashini yatangiye ubushakashatsi kuri Mars mu mwaka wa 2012, mu rwego rwo gushaka ibimenyetso by’uko uyu mubumbe ushobora kuba warigeze kugira ibidukikije byashoboraga gutuma ubuzima bw’utunyabuzima duto bushoboka.

Muri Kanama 2026, Curiosity yanageze ku rundi rwego rukomeye ubwo yari imaze kuzamuka kilometero imwe mu burebure bw’Umusozi wa Mount Sharp.

Mu myaka imaze ikora ubushakashatsi kuri Mars, Curiosity imaze gukusanya ibice by’amabuye 42 mu buryo bwo kuyasatura no gukusanya uduce twayo, ikoresheje ibikoresho biri ku kuboko kwayo kwa robo.

Iyi foto nshya ya NASA yongeye gutanga ishusho irambuye y’ahantu Curiosity imaze imyaka irenga icumi ikorera ubushakashatsi, inagaragaza uburyo imiterere y’ubuso bwa Mars ishobora kugaragara mu buryo butandukanye bitewe n’igihe cy’umunsi.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...