Mosengo Tansele ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko yageze mu Rwanda afite inzozi zo kwigaragaza no gutanga umusaruro, ariko akomwa mu nkokora n’ibibazo bitandukanye birimo no kudahabwa amahirwe yari yitezwe mu makipe amwe n’amwe.
Ati “Nari naganiriye n’abayobozi ba Rayon Sports. Twumvikanye, barambwira ngo nzaze dusinye. Ntegereza amezi abiri ndaheba. Nyuma numvise abantu batangiye kuvuga ibintu bibi kuri njye,”
Yavuze ko bamwe mu bavugaga ibyo bibi batamuzi neza, ndetse batanamubonaga mu bikorwa byavuzwe ati “Yego nywa inzoga. Ariko hari n’abandi bakinnyi banywa kundusha. Wenda ni uko ndi umunyamahanga, ni yo mpamvu bivugwa kuri njye.”
Uyu mukinnyi wahoze ari muri Kiyovu Sports, yakomeje asobanura uburyo yahuye n’ibibazo by’amikoro muri iyo kipe, ariko ntibimubuze gukomeza akazi. Ati “Nahabaye imyaka ibiri, ntagira n’ayo gusohoka mu biruhuko. Sinari mfite amafaranga yo kurya, kwishyura inzu, cyangwa gutaha iwacu. Ariko sinigeze ndeka imyitozo. Nagerageje gutanga ibishoboka byose.”
Yongeraho ko atigeze areka icyubahiro aha ikipe n’abo bakoranaga: Ati: “Narangije amasezerano yanjye. Sinigeze mbasaba amafaranga cyangwa ibyo nasinyiye. Narabiretse byose, mfata icyemezo cyo gukomeza ubuzima.”
Nyuma yo kugera muri Gorilla FC, Tansele avuga ko yishimiye uko ibintu bimeze ubu. Ati “Gorilla ni ikipe nziza. Ndayizi, mfite inshuti nyinshi hano kandi ndizera ko uyu mwaka tuzagira ibihe byiza. Nanjye nzashyiramo ubunararibonye, imbaraga n’ubwitange.”
Yakomeje agaragaza icyizere ko byinshi mu byavuzwe kuri we bizahinduka nyuma yo kugaragaza icyo ashoboye: ati “Abantu bazasobanukirwa ko ibibazo byanjye byari iby’amikoro. Icyo gihe sinari mfite uko niyitaho, ariko sinigeze ndekera gukina.”