Mu kiganiro cyihariye yagiranye na
InyaRwanda, Afrique yavuze ko kuva yatangira umuziki mu myaka itatu ishize,
yahuye n’imbogamizi zitandukanye zirimo no kwizera Real Pac, wamutwaye umutungo
we w’umuziki mu buryo atigeze abitekerezaho bihagije.
Ati: “Bitewe n’intego nari mfite ndetse
n’ukuntu nabonaga ibintu biri gutera imbere, nabonaga ko turi mu nzira nziza.
Nyuma yaje guhinduka, cyane cyane ubwo indirimbo ‘Agatunda’ yatangiraga gukundwa.
Yahise ambwira ngo twasinye amasezerano ya kinyamwuga, nanjye nari nshyushye
sinatekereza kabiri.”
Afrique yasobanuye ko amasezerano y’imyaka
ibiri yari afitanye na Real Pac yarangiye, ariko bakomeza gukorana
nk’abavandimwe. Nyuma y’igihe, yatangiye kubona ibihangano bye bitakiri mu
biganza bye, maze asanga shene yose yarayitwaye.
Ati: “Sinigeze mufata nka Manager,
namubonagamo umuntu wo mu muryango. Nizeraga ko n’iyo amasezerano arangiye
twakomeza gukorana, ariko nasanze byose yarabifashe nk’ibye bwite.”
Uyu musore yavuze ko yagerageje kumushaka
ngo baganire, ariko Real Pac akamuhisha, ndetse ubu akaba atuye hanze y’u
Rwanda. Ibi byatumye agira igihombo gikomeye mu isoko ry’umuziki, kuko
indirimbo yakoraga zatindaga gusohoka cyangwa ntizigere zishyirwa hanze.
Ati: “Amasezerano arangiye naramubuze. Ntiyigeze
anyemerera umwanya ngo tuganire, ahubwo birangira shene ya YouTube ayitwaye
burundu. Byangizeho ingaruka cyane kuko numvaga ko ari we uzishyira hanze,
ndategereza ndaheba.”
Kugeza ubu, Afrique avuga ko yafashe
umwanzuro wo gutangira bundi bushya, aho ari gukorana na Producer Niz Beat
n’umuhanga mu mashusho Fayzo, banamufashije gufungura indi shene nshya ya
YouTube.
Ati: “Nabonaga ko nta gahunda afite yo
kugaruka cyangwa kugarura ibihangano byanjye. Ni yo mpamvu nahisemo gufungura
indi shene, nkongera kubaka izina ryanjye bundi bushya.”
Afrique avuga ko indirimbo zose yakoze ari
mu biganza bya Real Pac afite kopi zazo, bityo ko azagenda azishyira kuri shene
ye nshya ya Youtube.
Abanyamategeko bemeza ko buri gihe
umuhanzi agomba gusoma neza amasezerano mbere yo kuyashyiraho umukono, ndetse
akabanza kubiganiraho n’umwunganizi we mu by’amategeko.
Iyo amasezerano adasobanutse neza cyangwa
adahuje n’amategeko agenga umutungo bwite mu by’ubwenge, bishobora gutuma
ibihangano bifatwa n’uwo bari bafitanye amasezerano.
Amategeko y’u Rwanda ashyira imbere
uburenganzira bw’umuhanzi ku bihangano bye, harimo n’uburenganzira ku nyungu
zituruka kuri YouTube n’ahandi.
Umuhanga mu by’amategeko avuga ko “iyo
umuntu yigaruriye umutungo w’umuhanzi binyuranyije n’amasezerano cyangwa
akabikora mu buryo butemewe, bishobora gufatwa nk’ubwambuzi bushukana.”
Mu myaka itatu amaze mu muziki, Afrique
avuga ko yahuye n’igihombo gikomeye nyuma yo gutakariza icyizere Real Pac wiyeguriye
umutungo we mu buryo atigeze abitekerezaho bihagije
KANDA HANO UBASHE KUREBA SHENE NSHYA Y’UMUHANZI
AFRIQUE
KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO
TWAGIRANYE NA AFRIQUE