Raporo ivuga ko, Hengari yari akurikiranweho gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 16 mu myaka 5 ishize, ubu akaba afite imyaka 21, aho ashinjwa kugerageza kumuha ruswa kugirango akure ikirego yari yaratanze umwaka ushize mu rukiko.
Umuvugizi wa Polisi, Liyetona Jenerali Joseph Shikongo yemeje ko Hengari yatawe muri yombi. Uyu Hengari w’imyaka 59 akaba yitabye urukiko kuri uyu wa mbere aho ashinjwa kubangamira inzira y’ubutabera.
Iki ni cyo gikorwa cya mbere cy’amahano akomeye kibaye muri Namibiya kuva Perezida w’umugore wa mbere w’iki gihugu, Netumbo Nandi-Ndaitwah agiye ku butegetsi.
Hengari, umwe mu banyamuryango umunani baherutse gushyirwa mu Nteko Nshingamategeko na Perezida Netumbo Nandi-Ndaitwah kugira ngo ahagararire ishyaka riri ku butegetsi Swapo, akaba yavanywe mu nshingano nyuma y'iminsi 27 gusa ashyizweho kuko yashyizweho kuya 22 Werurwe 2025.
Nk’uko byatangajwe na Namibia Broadcasting Corporation (NBC), Hengari yatawe muri yombi ku wa gatandatu, tariki ya 26 Mata, azira gushaka kumvisha uwahohotewe kureka ikirego cye yari yaratanze cyo gufatwa ku ngufu.
Hengari akurikiranweho ibyaha byo gusambanya abana bato ku ngufu hagati ya 2019 na Nzeri 2024. Ibiro bya Perezida muri Namibiya byemeje ko uyu Hengari yirukanwe.
Umuvugizi wa polisi yemeje ko iperereza rigikomeje kuri Mac Hengari. Nk’uko ibitangazamakuru byo muri Namibiya bibitangaza ngo Hengari ashobora kandi gukurikiranwaho ibyaha byo gushimuta no guhatira abakobwa batandukanye gukuramo inda, ibi byose bikaba bitemewe mu bihugu byo mu Majyepfo ya Afurika. Ni mu gihe biteganyijwe ko azakomeza gufungwa kugeza ku ya 3 Kamena aho hateganijwe iburanisha ritaha.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwigenga, baharanira inyungu z’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuze ko ifatwa rya Hengari "ku birego byo gufata ku ngufu, gushimuta no guhatira gukuramo inda ku gahato" ari “ukunanirwa gukabije kw’ubuyobozi kandi bikagaragaza ko amagambo ya leta adafite ishingiro ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina".
Bavuze ko umwaka ushize hagaragaye ibibazo 4,814 by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gihe igihugu cyose gituwe na miliyoni eshatu gusa. Banenze kandi gahunda yo gushyira abayobozi mu myanya, aho bavuga ko Perezida yashyizeho Hengari atitaye ku kuba yari akurikiranweho ibyaha byo gufata ku ngufu, na cyane ko ikirego cyatanzwe mu Gushyingo 2024.