Ubutumwa bwe yabushyize mu rurimi rw’Icyongereza, busohoka mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru
tariki 20 Mata 2025. Yakoresheje ijambo ‘kujugunya’ mu kugaragaza ko yagerageje
gushyira amafaranga hirya no hino mu rwego rwo gufasha abantu ariko ko
ntawigeze amwitura ineza.
Arenzaho
ko igihe kigeze kugira ngo afate paji nshya mu buzima bwe. Ati “Najugunye/Nataye
amafaranga menshi, nafashije abantu benshi mbigiriye ubuntu. Ntawe nigeze
mbyishyuza. Ubu igihe kirageze cyo gushyira intumbero yuzuye muri njye no
kwiyitaho.”
InyaRwanda
yabonye amakuru yizewe avuga ko Coach Gael amaze iminsi ahanganye cyane n’amakuru
asohoka muri Label ye ya 1:55 AM mu buryo butunguranye, kandi agasohoka mu
buryo butazwi, yagera hanze agaca igikuba.
Cyane
cyane kuri shene za Youtube huzuye ibiganiro bivuga ko Element yavuye muri
Label ya 1:55 AM, ko yinjiye muri Kina Music, ibindi biganiro bivuga ko na
Bruce Melodie yasezeye, bikagaruka ku mushinga wa Diamond, binavuga kuri Coach
Gael.
Ni
amakuru asohoka mu nzira zitishimiwe, ndetse n’iyo agiye hanze aca igikuba ku
buryo ahabanye n’imishinga migari yashoyemo imari. Isoko z’amakuru zivuga ko
amakuru menshi yumvikana mu itangazamakuru ataruka mu bahanzi yasinyishije, aho
bamwe muri bo baganira n’abantu ku giti cyabo, bagashiduka amakuru yasohotse ‘yongewemo
umunyu’.
Ikirenze
kuri ibyo, Coach Gael ntiyishimira uburyo shene za Youtube zinyuranye zikoraho
abantu bavuga ko ari abasesenguzi bamwambara umunsi ku munsi, bagapyinagaza
izina rye, bakagaragaza ko ntacyo yigeze akorera umuziki w’u Rwanda.
Uyu
mugabo ariko yanasohoye ubu butumwa nyuma yo kubona uburyo imyitwarire y’abahanzi
yasinyishije idahwitse muri iki gihe, nk’uko isoko z’amakuru zibigaragaza.
Hari
amakuru yizewe avuga ko agiye guhindura umuvuno mu buryo bujyanye n’uburyo
yashoyemo imari, ibishobora kugira ‘ingaruka nziza cyangwa mbi ku bahanzi
yasinyishije’.
Ni
ubwa mbere, Coach Gael washinze inzu ya Kigali Universe, akanashyira imari mu
ikipe ya UGB, avugiye mu itangazamakuru ko abantu yagiriye neza batigeze
bamwitura, ariko ko nawe atabishyuje. Ni n’ubwa mbere, agaragaje ko agiye
guhindura intumbero ze mu ishoramari agatangira urugendo rushya.
Uyu
mugabo amaze imyaka ine mu ishoramari, ndetse yagize uruhare mu kwaguka kw’impano
y’abarimo Bruce Melodie, Kenny Sol, Element, Ross Kana na Producer Kompressor.
N’ubwo
bimeze gutya ariko, amasezerano ya bariya bahanzi yagiye ajya mu itangazamakuru
mu buryo bwamutunguye, ndetse kenshi yafungura imbuga nkoranyambaga agatungurwa
no kubona inkuru zivuga ko bamwe basezeye muri Label ye, izindi nkuru
zikamwibasira.
Ikibazo ni ‘industry’
yacu
Umushoramari
Bad Rama washinze Label ya The Mane aherutse kwandika kuri konti ya Instagram
ye, agaragaza ko kuba Coach Gael nta nyungu akura mu gushora imari mu muziki
ari ikibazo cy’imiterere y’uruganda rw’umuziki mu Rwanda.
Ati
“Uyu mugabo mureke kumukiniraho we na 1:55 AM yiwe. Kuko ikibazo siwe ikibazo,
ni imiterere ya ‘industry’ ya showbiz yacu. Kuko mu ijambo ryoroshye ntishobora,
ntinashobotse, ntizanashoboka.”
Yavuze
ko n’ubwo hari abantu bahinyuza ibikorwa bye, ariko izina Bad Rama zizakomeza
kuvugwa ibihe n’ibihe, ashingiye ku bikorwa yakoze mu gihe cye.
Uyu
mugabo, yavuze ko yarenze ku gukorera muri Kigali, ajya no muri Amerika mu
rwego rwo kwagura ibikorwa bye, ariko kudatera imbere kw’abantu bashora imari
mu muziki mu Rwanda bituruka cyane cyane ku bayibarizwamo.
Kevin Kade wakoranye igihe kinini na Coach Gael, yanditse ubutumwa kuri konti ye ya Instagram, agaragaza ko n’ubwo Coach Gael yafata icyemezo cyo kuva mu muziki, ariko azahora azirikana ko yamwizereyemo ‘igihe nta wundi muntu wabibonaga’.
Coach Gael yatangaje ko igihe kigeze kugira ngo ashyire imbaraga mu kwiyitaho kurusha kunezeza abantu
Coach Gael asohoye ubutumwa bwe mu gihe hari amakuru menshi asohoka muri Label ye mu buryo nawe atungurwa
Coach Gael ntiyishimira uburyo abakoresha umuyoboro wa Youtube bakinira ku izina rye
Kevin Kade yashimye Coach Gael wizereye mu mpano ye akamutera inkunga
Ubutumwa bwa Coach Gael bugaragaza ko agiye gushyira imbaraga mu binezeza umutima we, kurusha gushimisha rubanda
Ubwo ku wa 3 Ukuboza 2023, Coach Gael yari kumwe na Meddy na Bruce Melodie mu mushinga wo kubahuriza mu ndirimbo
Coach
Gael ari kumwe na Bruce Melodie bakurikirana imikino ya UGB bashoyemo imari