Nadia Mukami wakoranye na Bruce Melodie yasubitse ubukwe bwe kubera gutwita

Hanze - 24/05/2025 9:08 AM
Share:

Umwanditsi:

Nadia Mukami wakoranye na Bruce Melodie yasubitse ubukwe bwe kubera gutwita

Umuhanzikazi w’icyamamare muri Kenya, Nadia Mukami, yatangaje ko ubukwe bwe na Arrow Bwoy bwari hafi kuba, ariko bugasubikwa nyuma yo kumenya ko atwite umwana wa Kabiri.

Ubu bukwe bwari buteganyijwe ko buzaba mu buryo buhenze cyane, ariko umuryango n’inshuti zabo bagiriye inama aba bombi ko babanza kwakira umwana wabo w’ubuheta mbere yo gukomeza imyiteguro.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Nadia yavuze ko bari bamaze gutegura ibintu byinshi bijyanye n’ubukwe, ariko baza kubihagarika ubwo bamenyaga ko bari mu rugendo rwo kwibaruka.

Yagize ati: “Twari twaramaze gutegura hafi ya byose ariko byabaye ngombwa ko tubihagarika. Ababyeyi baratubwiye bati ‘mureke tubanze tubone umwana, akureho gato.’”

Yongeyeho ko kugeza ubu, Arrow Bwoy ataratanga inkwano ku mubyeyi we, ariko ko bazabishyira ku murongo vuba.

Nadia yemeje ko atwite ku mugaragaro

Mu gihe cy’icyumweru gishize, Nadia Mukami yemeje ku mugaragaro ko atwite inda ya kabiri. Yari ari kuririmba ku rubyiniro ubwo inda ye yatangiye kugaragara, byatumye abafana be batangira gucyeka.

Nyuma y’igitaramo, yemeje ayo makuru agira ati: “Numva meze nk’uwahiriwe. Mbere y’uko mbyara Kai no kumwitaho, sinari nzi uko bizagenda. Ariko koko abana baza bafite imigisha yabo. Uwanjye yazanye imigisha myinshi cyane.”

N’ubwo yemeje ko atwite, Nadia ntiyigeze atangaza igitsina cy’uwo babyitegereje. Uyu mwana aza yiyongera kuri Kai, umuhungu we wa mbere afitanye na Arrow Bwoy.

Nadia Mukami si izina rishya mu ruhando rw’imyidagaduro. Ni umuhanzikazi wubatse izina mu njyana ya Afro-pop, Afro-fusion na R&B, aho yatangiye kumvikana cyane mu 2017.

Izina rye ryatangiye gukomera mu 2019 ubwo yashyiraga hanze indirimbo “Radio Love” yakoranye na Arrow Bwoy, yanabaye inzira y’urukundo rwabo.

Afite EP yise African Popstar, yatangije inzu ifasha abahanzi bagenzi be yitwa Sevens Creative Hub, ndetse agafatwa nk’intangarugero mu kuzamura impano z’abagore muri muzika ya Kenya.

Mu bahanzi bakomeye yakoranye nabo harimo: Arrow Bwoy – Radio Love, Kai Wangu, Sanaipei Tande – Wangu, Otile Brown – Koona, Bahati – Pete Yangu, Marioo – Jipe, Femi One, Khaligraph Jones, Lavalava, n’abandi benshi.

Ubuzima bwe bwite n’umuziki bye bikomeje kugenda bigaragaramo iterambere, ari nayo mpamvu abenshi bamubonamo icyitegererezo cy’umugore ushoboye guhuza impano, urukundo n’inshingano.


Nadia Mukami yavuze ko yasubitse ubukwe bwe nyuma yo kumenya ko atwite ubuheta


Nadia yavuze ko umukunzi we ataratanga inkwano mu muryango we, ariko ko imyiteguro y’ubukwe igeze kure


Nadia Mukami aherutse gukorana indirimbo na Bruce Melodie bise ‘Kipepo’

KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA NADIA MUKAMI NA BRUCE MELODIE


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...