Ubu bukwe bwari buteganyijwe ko
buzaba mu buryo buhenze cyane, ariko umuryango n’inshuti zabo bagiriye inama
aba bombi ko babanza kwakira umwana wabo w’ubuheta mbere yo gukomeza
imyiteguro.
Mu kiganiro aherutse kugirana
n’itangazamakuru, Nadia yavuze ko bari bamaze gutegura ibintu byinshi bijyanye
n’ubukwe, ariko baza kubihagarika ubwo bamenyaga ko bari mu rugendo rwo
kwibaruka.
Yagize ati: “Twari twaramaze
gutegura hafi ya byose ariko byabaye ngombwa ko tubihagarika. Ababyeyi
baratubwiye bati ‘mureke tubanze tubone umwana, akureho gato.’”
Yongeyeho ko kugeza ubu, Arrow Bwoy
ataratanga inkwano ku mubyeyi we, ariko ko bazabishyira ku murongo vuba.
Nadia yemeje ko atwite ku mugaragaro
Mu gihe cy’icyumweru gishize, Nadia
Mukami yemeje ku mugaragaro ko atwite inda ya kabiri. Yari ari kuririmba ku
rubyiniro ubwo inda ye yatangiye kugaragara, byatumye abafana be batangira gucyeka.
Nyuma y’igitaramo, yemeje ayo makuru
agira ati: “Numva meze nk’uwahiriwe. Mbere y’uko mbyara Kai no kumwitaho,
sinari nzi uko bizagenda. Ariko koko abana baza bafite imigisha yabo. Uwanjye
yazanye imigisha myinshi cyane.”
N’ubwo yemeje ko atwite, Nadia
ntiyigeze atangaza igitsina cy’uwo babyitegereje. Uyu mwana aza yiyongera kuri
Kai, umuhungu we wa mbere afitanye na Arrow Bwoy.
Nadia Mukami si izina rishya mu
ruhando rw’imyidagaduro. Ni umuhanzikazi wubatse izina mu njyana ya Afro-pop,
Afro-fusion na R&B, aho yatangiye kumvikana cyane mu 2017.
Izina rye ryatangiye gukomera mu
2019 ubwo yashyiraga hanze indirimbo “Radio Love” yakoranye na Arrow Bwoy,
yanabaye inzira y’urukundo rwabo.
Afite EP yise African Popstar,
yatangije inzu ifasha abahanzi bagenzi be yitwa Sevens Creative Hub, ndetse
agafatwa nk’intangarugero mu kuzamura impano z’abagore muri muzika ya Kenya.
Mu bahanzi bakomeye yakoranye nabo
harimo: Arrow Bwoy – Radio Love, Kai Wangu, Sanaipei Tande – Wangu, Otile Brown
– Koona, Bahati – Pete Yangu, Marioo – Jipe, Femi One, Khaligraph Jones,
Lavalava, n’abandi benshi.
Ubuzima bwe bwite n’umuziki bye bikomeje kugenda bigaragaramo iterambere, ari nayo mpamvu abenshi bamubonamo icyitegererezo cy’umugore ushoboye guhuza impano, urukundo n’inshingano.
Nadia Mukami yavuze ko yasubitse ubukwe bwe nyuma yo kumenya ko atwite ubuheta
Nadia yavuze ko umukunzi we ataratanga inkwano mu muryango we, ariko ko imyiteguro y’ubukwe igeze kure
Nadia Mukami aherutse gukorana
indirimbo na Bruce Melodie bise ‘Kipepo’
KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA NADIA
MUKAMI NA BRUCE MELODIE