Naason yateguje EP iriho indirimbo yakoranye na Platini na Papa Cyangwe

Imyidagaduro - 28/05/2025 11:06 AM
Share:

Umwanditsi:

Naason yateguje EP iriho indirimbo yakoranye na Platini  na Papa Cyangwe

Umuririmbyi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Naason, yatangaje ko ari mu myiteguro yo gusohora EP nshya yise “Imbaraga” ikazaba igizwe n’indirimbo esheshatu zirimo izo yakoranye na Nemeye Platini [Platini P] ndetse na Abijuru King Lewis [Papa Cyangwe].

Mu kiganiro na InyaRwanda, Naason yavuze ko yari amaze igihe yandika indirimbo nyinshi, ku buryo yatekerezaga kuzakoramo Album. Gusa, kubera ubusabe bw’abafana n’icyerekezo gishya yihaye mu muziki, yahisemo kubanza gushyira hanze EP, Album ikazakurikiraho.

Yavuze ati “Ubundi natangiye kuyikoraho ari Album yose, ariko igihe nari nihaye cyararenze. Naje kwanzura nti reka mbanze nkore EP. Maze igihe nandika indirimbo nyinshi, mbona ari ngombwa gutangira gutanga ibyo mfite,”

Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo nka ‘Abisi’ na ‘Agasembuye’, yavuze ko kuri iyi EP ye nshya harimo indirimbo yakoranye na Platini P ndetse n’iyo yakoranye na Papa Cyangwe.

Yasobanuye ati “Papa Cyangwe ari mu kiragano gishya cy’abahanzi. Nashakaga ko n’abakiri bato baziyumva muri iyi EP, kuko harimo ubutumwa bujyanye n’ubuzima bwa buri munsi. Bazayitege amatwi.”

EP izaba irimo indirimbo zigaruka ku nsanganyamatsiko zitandukanye zirimo urukundo, ubuzima busanzwe abantu banyuramo, ndetse n’iyo kuramya no guhimbaza Imana.

EP ni amagambo ahinnye y’icyongereza “Extended Play”, bivuze umushinga w’indirimbo zitari nke ariko na none zitagera ku mubare usanzwe uba kuri album.

EP ikunze kuba igizwe n’indirimbo ziri hagati ya 4 na 7, kandi ikaba ikoreshwa cyane n’abahanzi bashaka gutanga igice cy’umushinga wabo munini cyangwa kugaragaza impinduka mu cyerekezo cy’umuziki bakora.

EP ni inzira nziza yemerera umuhanzi kugera ku bafana be vuba, atarinze gutegereza igihe kinini cyo gutunganya album yuzuye.

Ikorwa rya EP ya Nasson

Mu ikorwa ry’iyi EP, Nasson yifashishije Producer Sante, ndetse na we ubwe agira uruhare mu gutunganya zimwe mu ndirimbo.

Yavuze ko indirimbo zose zakozwe muri studio ye bwite yise “The Sound Marker”, agamije kwagura ibikorwa bye no kugira ubushobozi bwo gukora indirimbo igihe cyose yifuza.

Yongeraho ko ‘Audio’ z’indirimbo zose zamaze kurangira, ndetse zanononsowe n’aba Producer bakomeye mu Rwanda barimo Madebeats na Bob Pro.

Iyi EP itegerejwe n’abakunzi b’umuziki nyarwanda izagaragaza ubuhanga bwa Nasson mu myandikire, no mu kuvanga injyana zitandukanye, by’umwihariko ihuza ibisekuru bibiri by’abahanzi bo mu Rwanda. 

Naason yatangaje ko agiye gushyira hanze EP ye nshya mu minsi iri imbere 

Naason yavuze ko mu minsi iri imbere azagaragaza amazina y’indirimbo zigize EP ye 

Naason yavuze kuri EP ye yifashishije umuhanzi Platini P wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Atensiyo’ 

Naason yasobanuye ko yifashishije Papa Cyangwe kuri EP ye kugirango ageze kure ubutumwa ku rubyiniro

KANDA HANO UBASHE KUMVA ZIMWE MU NDIRIMBO Z’UMUHANZI NAASON



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...