Mu kiganiro na InyaRwanda, Naason
yavuze ko yari amaze igihe yandika indirimbo nyinshi, ku buryo yatekerezaga
kuzakoramo Album. Gusa, kubera ubusabe bw’abafana n’icyerekezo gishya yihaye mu
muziki, yahisemo kubanza gushyira hanze EP, Album ikazakurikiraho.
Yavuze ati “Ubundi natangiye
kuyikoraho ari Album yose, ariko igihe nari nihaye cyararenze. Naje kwanzura
nti reka mbanze nkore EP. Maze igihe nandika indirimbo nyinshi, mbona ari
ngombwa gutangira gutanga ibyo mfite,”
Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo nka
‘Abisi’ na ‘Agasembuye’, yavuze ko kuri iyi EP ye nshya harimo indirimbo
yakoranye na Platini P ndetse n’iyo yakoranye na Papa Cyangwe.
Yasobanuye ati “Papa Cyangwe ari mu
kiragano gishya cy’abahanzi. Nashakaga ko n’abakiri bato baziyumva muri iyi EP,
kuko harimo ubutumwa bujyanye n’ubuzima bwa buri munsi. Bazayitege amatwi.”
EP izaba irimo indirimbo zigaruka ku
nsanganyamatsiko zitandukanye zirimo urukundo, ubuzima busanzwe abantu
banyuramo, ndetse n’iyo kuramya no guhimbaza Imana.
EP ni amagambo ahinnye y’icyongereza
“Extended Play”, bivuze umushinga w’indirimbo zitari nke ariko na none zitagera
ku mubare usanzwe uba kuri album.
EP ikunze kuba igizwe n’indirimbo
ziri hagati ya 4 na 7, kandi ikaba ikoreshwa cyane n’abahanzi bashaka gutanga
igice cy’umushinga wabo munini cyangwa kugaragaza impinduka mu cyerekezo
cy’umuziki bakora.
EP ni inzira nziza yemerera umuhanzi
kugera ku bafana be vuba, atarinze gutegereza igihe kinini cyo gutunganya album
yuzuye.
Ikorwa rya EP ya Nasson
Mu ikorwa ry’iyi EP, Nasson
yifashishije Producer Sante, ndetse na we ubwe agira uruhare mu gutunganya
zimwe mu ndirimbo.
Yavuze ko indirimbo zose zakozwe
muri studio ye bwite yise “The Sound Marker”, agamije kwagura ibikorwa bye no
kugira ubushobozi bwo gukora indirimbo igihe cyose yifuza.
Yongeraho ko ‘Audio’ z’indirimbo
zose zamaze kurangira, ndetse zanononsowe n’aba Producer bakomeye mu Rwanda
barimo Madebeats na Bob Pro.
Iyi EP itegerejwe n’abakunzi
b’umuziki nyarwanda izagaragaza ubuhanga bwa Nasson mu myandikire, no mu
kuvanga injyana zitandukanye, by’umwihariko ihuza ibisekuru bibiri by’abahanzi
bo mu Rwanda.
Naason yatangaje ko agiye gushyira
hanze EP ye nshya mu minsi iri imbere
Naason yavuze ko mu minsi iri imbere
azagaragaza amazina y’indirimbo zigize EP ye
Naason yavuze kuri EP ye
yifashishije umuhanzi Platini P wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Atensiyo’
Naason yasobanuye ko yifashishije
Papa Cyangwe kuri EP ye kugirango ageze kure ubutumwa ku rubyiniro
KANDA HANO UBASHE KUMVA ZIMWE MU
NDIRIMBO Z’UMUHANZI NAASON