Muyango ntakitabiriye igitaramo yari ategerejwemo muri Canada

Imyidagaduro - 12/12/2025 10:43 AM
Share:

Umwanditsi:

Muyango ntakitabiriye igitaramo yari ategerejwemo muri Canada

Umuhanzi w’inararibonye mu muziki gakondo nyarwanda, Muyango Jean Marie, yatangaje ko atazabasha kwitabira igitaramo cya Uwanyagabire World Tour – Montréal, cyari giteganyijwe kubera ku wa 13 Ukuboza 2025 muri Canada.

Ni igitaramo yari ategerejweho kwifatanya n’abakunzi b’umuziki we, cyane cyane abanyarwanda baba muri Canada bamaze igihe bamutegereje.

Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Ukuboza 2025, Muyango yavuze ko mu minsi ishize yibasiwe n'uburwayi ku buryo bwatumye adashobora gukora urwo rugendo rurerure ndetse no guhagarara ku rubyiniro.

Yavuze ko n’ubwo yari afite ubushake bwo kujya guhura n’abafana be, ariko atorohewe n’uburwayi. Hari aho yavuze ati: “Nifuzaga kuza kubaririmbira, ariko nta bushobozi mfite bwo gukora urugendo cyangwa guhagarara ku rubyiniro.”

Uyu muhanzi, umaze igihe kinini mu ruganda rw’umuziki nyarwanda, yashimangiye ko azi neza uburyo iki gitaramo cyari cyitezwe n’abafana be benshi bo muri Canada, bityo ko kumenya ko atabasha kubageraho bimubabaje cyane.

Ati: “Ndabizi ko mwari mumpanze amaso. Ndabizi ko mwari mwiteze icyo gihe cyo gusangirira hamwe umuziki n’ibyishimo. Mbiseguyeho mbikuye ku mutima.”

Muyango yashimiye abafana be bose bamuhora hafi, bakamushyigikira mu muziki we no mu mibereho ye ya buri munsi, anavuga ko inkunga n’amasengesho bamuha ari cyo kimufasha gukomeza kugira imbaraga mu bihe nk’ibi.

Ati: “Urukundo, inkunga n’amasengesho yanyu birandutira kure ibyo nabasubiza. Kumva ko mfite abantu bampa agaciro, bampa imbaraga kandi biranshimisha ku buryo mutakeka.”

Uyu muhanzi w’imyaka iri mu zabukuru amaze igihe agaragaza ko umuziki ari ubuzima bwe, ndetse ko kugera ku bafana be baba mu bice bitandukanye by’Isi ari kimwe mu bimutera umunezero n’icyubahiro.

Mu gutangaza ubu butumwa, Muyango yasabye abafana be kudacika intege, ahubwo bakaguma mu mwuka w’ibyishimo no kwizihirwa byari byitezwe muri iki gitaramo.

Yabasabye by’umwihariko gushyigikira Lionel Sentore, umuhungu we, uri mu bahanzi bari ku rutonde rw’abazataramira i Montréal.

Ati: “Ndabasaba ko mushyigikira umwana wanjye Lionel. Azabataramira ku bwacu twese. Ndabizi ko muzatarama, mukanezerwa kandi mukizihirwa, kuko umunsi ari uwanyu.”

Lionel, wamaze kumenyekana mu muziki nk’umuhanzi ugaragaza impano ikomeye, ni umwe mu bagombaga gusangiza abafana ibihe by’umuziki n’umunezero muri iki gitaramo cyahuriraga hamwe abahanzi batandukanye.

Muyango asoza avuga ko nubwo atazaba ahari, yizeye ko Imana nimugirira icyizere n’imbaraga azongera guhura n’abakunzi be bo muri Canada, bakongera gusangira umuziki, ibyishimo n’ibihe by’ubusabane.

Ati: “Imana nibishaka, nizeye ko nzongera kugira imbaraga zo kubasura. Nifuza kuzongera kubaha byibuze umwanya umwe wo gusangirira hamwe umuziki n’ibyishimo.” Yasoje ashimira abafana be bose, abifuriza umugisha n’amahoro, anabasaba gukomeza kumuba hafi muri ibi bihe bigoye. 

Muyango yatangaje ko yasubitse kwitabira uruhererekane rw’ibitaramo bya Lionel Sentore muri Canada 

Itangazo Muyango yasohoye ryumvikanisha ko uburwayi ari bwo bwatumye asubika uru rugendo rwo muri Canada


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...