‎Musoni Protais wa Mukura VS yahishuye ko hari amakipe abiri akomeye mu Rwanda yamwifuje akayahakanira

Imikino - 03/06/2025 8:13 AM
Share:

Umwanditsi:

‎Musoni Protais wa Mukura VS yahishuye ko hari amakipe abiri akomeye mu Rwanda yamwifuje akayahakanira

Musoni Protais usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa ushinzwe ubuzima bwa buri munsi bw'ikipe ya Mukura Victory Sports yahishuye ko hari amakipe abiri akomeye mu Rwanda yamwifuje ngo ayerekezemo ariko akayahakanira.

Umwe mu bantu bihishe inyuma y'umusaruro mwiza ikipe ya Mukura VS imaze iminsi ibona ni Musoni Portais dore ko ari we uyifasha kugura abakinnyi no gukora ibindi bikorwa bitandukanye.

‎‎Nyuma y'uko Afhamia Lotfi watozaga iyi kipe yo mu karere ka Huye yerekeje mu ikipe ya Rayon Sports, hari amakuru yari yagiye hanze avuga ko yabwiye ubuyobozi ko yifuza ko nawe bajyana.

‎‎InyaRwanda yabajije uyu Munyamabanga Nshingwabikorwa wa Mukura VS niba aya makuru yaba ari yo ubundi ntiyabihakana cyangwa ngo abyemere, ahubwo ahishura muri rusange ko hari amakipe abiri akomeye mu Rwanda yamwegereye ngo ayerekezemo gusa akayahakanira. ‎Yagize ati: "Hari amakipe abiri akomeye yo mu Rwanda yanyegereye ntavuga ariko ndacyari muri Mukura VS".

‎Yavuze ko Rayon Sports ari ikipe nziza kandi ko nta kipe ifite umushinga mwiza atakorera gusa avuga ko agifite umushinga mwiza muri Mukura VS. ‎‎Yagize ati: "Rayon ni ikipe nziza, kandii nk'umukozi nta kipe ifite umushinga mwiza ntakorera abe mu Rwanda cyangwa  hanze y'u Rwanda. Gusa ubu mfitanye umushinga mwiza na Mukura VS turi gukora. Reka turebe ibizaba mu minsi iri imbere".

‎Muri 2022 ni bwo Musoni Portais yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri Mukura VS aho yari asimbuye Gasana Jérôme.

‎Musoni Portais wa Mukura VS yahishuye ko hari amakipe akomeye yamwegereye ngo ayerekezemo akayahakanira ‎


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...