Ibi
byabereye mu karere ka Musanze mu mudugudu wa Kabaya mu murenge wa Muhoza aho
uyu muryango ubana byemewe n’amategeko ukaba ufite abana batatu, aho basanzwe babana
mu makimbirane - buri wese aba ashinja undi amakosa.
Nk’uko
tubikesha Isango Star, umugore yarumye asa n’ushaka gushahura umugabo we wari
umusabye kumuhindukirira aho amushinja ko amukorera ihohoterwa rishingiye ku gitsina
ndetse no kumukoresha imibonano mpuzabitsina amuziritse.
Umugabo
we avuga ko yari amusabye kumuhindukirira nk’ibisanzwe ariko umugore akanga
ahubwo akamwadukira akamuruma ku itama agakomereza ku gitsina ari na ho
yakomeretse cyane.
Nyuma
yo kubona ko akomeretse cyane, uyu mugabo yahise yihutira kujya kwa muganga
kugira ngo yitabweho hakiri kare.
Umuyobozi w’Akagari ka Ruhengeri, Mukamusoni Jasmine, yemeza ko bagiye gushaka umuti urambye w’uyu muryango ubana mu makimbirane dore ko babana byemewe n’amategeko.

Nyuma yo kurumwa, uyu mugabo yahise yihutira kujya kwa muganga

Uyu mugore warumye umugabo yemeza ko basanzwe batabanye neza
