Musanze FC yatsinze APR FC i Musanze

Imikino - 22/11/2025 3:37 PM
Share:

Umwanditsi:

Musanze FC yatsinze APR FC i  Musanze

Ikipe ya Musanze FC yatsinze APR FC mu mukino wo ku munsi wa 8 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda ya 2025/2026 wakinwe kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Ubworoherane mu Karere ka Musanze.

Abakinnyi 11 ba Musanze FC babanje mu kibuga; Nsabimana Jean de Dieu, Ntijyinama Patrick, Yvan Marcel Dikoume Kouyate, Mukengere Christian, Bizimungu Omar, Nkurunziza Felicien, Murangamirwa Serge, Mutsinzi Charles, Mathaba Lethabo, Katembo Lubila Devolin na Shaban Hussein 'Tchabalala'.

Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga; Ishimwe Jean Pierre, Nshimiyimana Yunussu, Aliou Souane, Omborenga Fitina, Niyomugabo Claude, Ssekiganda Ronald, Dauda Yussif Seidu, Ruboneka Bosco, Denis Omedi, Mugisha Gilbert na William Togui.

Umukino watangiye ubona amakipe yombi akina yigana ubona nta n’imwe iri gukina ibintu bisomeka. Bidatinze Musanze FC yari imbere y’abafana bayo yahise ifungura amazamu ku munota wa 7 ku gitego cya Mutsinzi Charles.

Nyuma y’uko ikipe y’Ingabo z’igihugu itsinzwe yahise itangira urugendo rwo gushaka uko yakwishyura ndetse ikabona uburyo nk'aho Mugisha Gilbert yarekuye ishoti riremereye ariko umupira ushyirwa muri koroneri itagize icyo itanga. 

Ku munota wa 20 Musanze FC itarimo irakina ibintu byinshi yatsinze igitego cya kabiri gitsinzwe na Shabani Hussein 'Tchabalala'.

APR FC n’ubundi nyuma yo gutsindwa yakomeje gusatira ariko ntibigire icyo bimara, ubundi ku munota wa 39 Musanze FC yongera kuyikosora itsinda igitego cya gatatu gitsinzwe na Bizimungu Omar ku mupira wari uvuye muri koroneri.

Mu gice cya kabiri ikipe y’Ingabo z’igihugu yaje urugendo rukiri rwose rwo gushaka uko yakwishyura ubundi ku munota wa 64 ibona icya mbere kivuye kuri Murangamirwa Serge wa Musanze FC witsinze. 

Ku munota wa 87 APR FC yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na William Togui ubundi no mu minota ya nyuma y’umukino irasatira cyane ariko birangira abasore ba Musanze FC bihagazeho batahana intsinzi ku bitego 3-2.

Mu yindi mikino yakinwe Police FC yatsinze Gicumbi FC 2-1, Amagaju FC anganya na Etincelles FC 1-1, Bugesera FC itsindwa na Rutsiro FC 3-2 naho Marine FC itsinda Gorilla FC 1-0.

Imikino ya shampiyona izakomeza ku munsi w'ejo aho Mukura VS izakira AS Muhanga naho Rayon Sports ikakira AS Kigali.

AMARIRA Y'ABAFANA BA APR FC NYUMA YO GUTSINDWA NA MUSANZE FC

CHAIRMAN WA APR FC NTIYANYUZWE N'UMUSARURO W'IYI KIPE 




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...