Mu minsi yashize inkuru nyamukuru mu
myidagaduro yo muri Africa yari inkuru y’ubukwe bwa Juma Jux na Priscilla wo
muri Nigeria bwabaye mu gihe cy’iminsi itatu.
Diamond Platnumz niwe wari
uhagarariye Juma Jux abazwi nka ‘Best man’ ndetse akaba yari mu bamuherekeje mu
mihango yo gusaba no gukora ubukwe bwo mu mico ya Nigeria.
Ubu bukwe bwagaragayemo amafaranga
atagira ingano haba ku ruhande rw’umugeni, uruhande rw’umukwe ndetse n’uruhande
rw’abaherekeje abageni ariko biba akarusho bigeze kuri Diamond Pkatnumz.
Umunyarwenya Deone wari mu bitabiriye
ubu bukwe, avuga ko kubera amafaranga Diamond Platnumz yatanze muri ubu bukwe
yahamya neza ko ariwe mukire kurenza Wizkid, Burna Boy na Davido abateranyije.
Uyu munyarenya avuga ko Diamond
yatanze $350,000 yagiye aha abantu ndetse n’andi $100,100 yahaye Abapolisi bo
mu gihugu cya Nigeria kugira ngo babacungire umutekano.
Mu mashusho uyu munyarwenya yashyize
hanze, yagize ati “Mu buzima bwanjye ntabwo nizeraga ko abahanzi bo muri Africa
y’Iburasirazuba bafite aya mafaranga. Ntabwo ari amagambo ahubwo ni amafaranga.
Diamond yaje mu bukwe bwa Priscilla na Jux akoresha arenga $350,000 yo guha
abantu gusa ndetse n’andi $100,100 yahaye abapolice muri Nigeria ngo
bamucungire umutekano.”
Akomeza agira ati “Si nka ba bahanzi b’aha bagusezeranya ikintu ugategereza ugaheba. Bahanzi bo muri Nigeria, mugende gake hari abandi bafite amafaranga. Reba abahanzi bo muri Afurika y’Iburasirazuba amafaranga bafite.”
Aya mafaranga arenga miliyoni 650Rwf ntabwo arimo amafaranga y'aho yagaba, ibyo yaryaga, ibyo yambaraga ndetse n'ibindi nkenerwa. Ni amafaranga yatanze mu bukwe gusa.
Juma Jux na Diamond Platnumz basanzwe ari inshuti magara ndetse bakoranye
indirimbo zirimo ‘Enjoy’ yakunzwe cyane hirya no hino ku Isi.
Mu bukwe bwa Juma Jux, Diamond Platnumz yatanze arenga Miliyoni 650Rwf ni ukuvuga arenga $450,000
Diamond yagendaga mu modoka ihenze ndetse yambaye n'imyambaro y'inganda zihenze cyane
Diamond Playnumz yabaye iciro ry'imigani muri Nigeria kubera amafaranga yajugunye mu bukwe bwa Juma Jux