Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram kuri uyu wa Kabiri, Rwatubyaye Abdul yashyizeho amashusho yerekana ubwo batwaraga igikombe cy'Amahoro cya 2023 batsinze APR FC ku mukino wa nyuma kuri Stade mpuzamahanga ya Huye.
Kuri aya mashusho yanditseho ko igihe baheruka gutwara ibikombe bibiri muri Rayon Sports bakoze mu bihe bigoye gusa ko hari bamwe mu bafana bavugaga ko ari ikibazo. Yanditse ati: "Igihe Rayon Sports iheruka gutwara Ibikombe bibiri twari duhari kandi dukora neza mu bihe bigoye, ariko bamwe mu bafana Rayon Sports bavugaga ko ndi ikibazo. Muri indashima birenze ukwemera."
Rwatubyaye aheruka muri Rayon Sports mu ntangiriro z'umwaka w'imikino wa 2023-24, aho yavuye amaze gutwara Igikombe cy'Amahoro na Super Cup. Ibi ni nabyo bikombe iyi kipe yambara Ubururu n'Umweru iheruka gutwara kuko nyuma yabyo nda kindi iregukana.
Kugeza ubu uyu myugariro nta kipe afite nyuma y'uko atandukanye na Brera Strumica FC ikina mu cyikiro cya Mbere muri Macedonia.
Rwatubyaye Abdul abona abafana ba Rayon Sports ari indashima
Rwatubyaye Abdul niwe wari kapiteni ubwo Rayon Sports yegukanaga igikombe cy'Amahoro i Huye
Amagambo ya Rwatubyaye Abdul ku bafana ba Rayon Sports