Mulix yahuje imbaraga na Yampano bakorana indirimbo ‘Tuzabana’ – VIDEO

Imyidagaduro - 30/05/2025 4:05 PM
Share:

Umwanditsi:

Mulix yahuje imbaraga na Yampano bakorana indirimbo ‘Tuzabana’ – VIDEO

Umuhanzi Mulix akaba na murumuna wa TMC uheruka kugaruka mu Rwanda nyuma yo kuhava mu mwaka wa 2018, yahuje imbaraga na Yampano bakorana indirimbo ‘Tuzabana’ yakozwe na Producer Prince Kiiz mu buryo bw'amajwi.

Ubwo yagarukaga mu Rwanda muri Mutarama, Mulix yavuze ko yishimiye kuba ari mu Rwanda ndetse ahamya ko yatunguwe bikomeye n’uburyo yasanze rwarahindutse mu myaka itandatu gusa yari amaze ahavuye.

Aha uyu musore yavugaga by’umwihariko ko hari byinshi abona byahindutse mu mujyi wa Kigali, aho ahamya ko biri kumusaba kuyoboza kugira ngo agere aho ashaka.

Ati “Kigali ndi kuyimenyera gake gake, mpamaze ibyumweru bibiri nyuma y’imyaka irenga itandatu ntahagera. Nahavuye mu mpeshyi ya 2018 ariko ibintu byarahindutse kuko inshuro nyinshi nkunze kuyoba cyane. Byibuza byansabye nk’icyumweru ngo byibuza menye ibyo aribyo.”

Mulix ahamya ko ukigera mu Rwanda utahaherutse ari ibintu biba byoroshye kubona ko habaye impinduka kuko ari igihugu kiri kwihuta mu iterambere.

Uyu musore umaze umwaka atangiye umuziki, yahise ashyira hanze indirimbo nshya yakoranye na Yampano umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe. Ni indirimbo yakorewe na Producer Kiiz akaba aririmba ku mukobwa wamukunze amusaba ko atazigera amutenguha mu rukundo.

Umuhanzi Mulix yashyize hanze indirimbo nshya yakoranye na Yampano nyuma y'iminsi micye agarutse mu Rwanda

Yampano umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe, ashyize imbaraga mu gukorana n'abahanzi benshi byumwihariko abakizamuka mu muziki

Reba indirimbo 'Tuzabana' ya Mulix na Yampano



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...