Ubwo
yagarukaga mu Rwanda muri Mutarama, Mulix yavuze ko yishimiye kuba ari mu
Rwanda ndetse ahamya ko yatunguwe bikomeye n’uburyo yasanze rwarahindutse mu
myaka itandatu gusa yari amaze ahavuye.
Aha
uyu musore yavugaga by’umwihariko ko hari byinshi abona byahindutse mu mujyi wa
Kigali, aho ahamya ko biri kumusaba kuyoboza kugira ngo agere aho ashaka.
Ati
“Kigali ndi kuyimenyera gake gake, mpamaze ibyumweru bibiri nyuma y’imyaka
irenga itandatu ntahagera. Nahavuye mu mpeshyi ya 2018 ariko ibintu
byarahindutse kuko inshuro nyinshi nkunze kuyoba cyane. Byibuza byansabye
nk’icyumweru ngo byibuza menye ibyo aribyo.”
Mulix
ahamya ko ukigera mu Rwanda utahaherutse ari ibintu biba byoroshye kubona ko
habaye impinduka kuko ari igihugu kiri kwihuta mu iterambere.
Uyu
musore umaze umwaka atangiye umuziki, yahise ashyira hanze indirimbo nshya
yakoranye na Yampano umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe.
Umuhanzi Mulix yashyize hanze indirimbo nshya yakoranye na Yampano nyuma y'iminsi micye agarutse mu Rwanda
Yampano umwe mu bahanzi bagezweho muri iki gihe, ashyize imbaraga mu gukorana n'abahanzi benshi byumwihariko abakizamuka mu muziki
Reba indirimbo 'Tuzabana' ya Mulix na Yampano