Ni mu muhango
wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi witabiriwe n’abayobozi
batandukanye birimo Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu,
Dr Bizimana Jean Damascène.
Mukurarinda
Gustave wamuritse iki gitabo, yari yaherekejwe n’abo mu muryango we ndetse n’inshuti
ze zabanye nawe by'umwihariko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse
nawe abaganirira ku gitabo yari amaze imyaka myinshi yandika.
Mukurarinda
Gustave yavuze ko iki gitabo yanditse ‘Snowfall’ gikubiyemo ubuhamya bw’uko
yabayeho mu gihe cya Jenoside ndetse na nyuma y’aho mu kazi yakoze kugeza agiye
gutura mu gihugu cya Canada aho yatekerezaga ko agiye kwiyibagiza ibyabaye gusa
asanga si ko bimeze.
Yagize ati "Hari ibihe naciyemo njya muri Canada numva ko ubuzima bugiye guhinduka, ibitekerezo
bya Jenoside yakorewe Abatutsi bigashira ariko si ko byagenze. Ibyo naciyemo
byose ni byo byatumye mfata icyemezo cyo kwandika."
Avuga ko yatangiye
gukunda kwandika ubwo yakoraga muri Africa rights kuko n'ubundi byari ibintu byo
kwandika hanyuma yumva yifuza kwivura ibikomere bya Jenoside yakorewe Abatutsi
yandika amateka yayo ariko akabura imbaraga zo kwandika kuko akazi ke ka buri
munsi yahuraga n’abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi buri munsi bikamutera
ibikomere bikomeye.
Nyuma ubwo
yabonaga amahirwe yo kujya muri Canada, yagezeyo yumva ko ahunze bya bikomere bya
buri munsi ndetse n’ubuzima bwe bugiye guhinduka ariko asanga ntabwo ari ko
bimeze ahura n’ubuzima bugoye, abura ibitotsi yongera guheranwa n’agahinda.
Haciyeho igihe
ari mu buzima bugoye mu gihugu cya Canada, gusa aza kumenya amateka ya bamwe mu ‘basangwabutaka’
batuye mu gihugu cya Canada bahuye n’ibibazo bijya gusa nk’ibyabaye mu Rwanda
ariko bikaba bitavugwa kuko nta wanditse ayo mateka.
Nyuma yo kumva
amateka yabo no kubona ko amateka yabo yibagiranye kubera ko nta muntu wigeze
ubyandikaho, yahise yongera kugira cya gitekerezo cyo kwandika igitabo kugira ngo
amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi atazibagirana.
Gustave
yatangiye kwandika igitabo ariko icapiro ryo muri Canada bakoranye rikomeza
kumuvangira kuko bashakaga ko agoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
bituma igitabo cye kimara igihe kirekire kitari cyasohoka ngo kijye hanze.
Nyuma yo
kucyandika mu nzira zigoye ndetse mu buryo bugoye, Mukurarinda Gustave yaje
kugishyira hanze ku wa 25 Werurwe 2025.
Mushiki wa Mukurarinda
Gustave witwa Mukurarinda Juliette, yashimiye musaza we ku bwo kugaragaza ubutwari
no kugaragariza Isi yose amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 akandika igitabo kibisobanura neza cyane ko cyanditswe n’umwe mu babaye muri ayo mateka.
Minisitiri
w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène
yashimiye cyane Gustave Mukurarinda ku bwo kwandika igitabo no kugaragaza ukuri
ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 anasaba kwima amatwi abapfobya
Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: "Birashimisha
kumva ubuhamya buri mu gitabo "The Snowfall" cya Mukurarinda Gustave kivuga
ku buhamya bwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994, kikanagaragaza
ubwicanyi bwakorewe Abatutsi muri 1963, ababurokotse batarabashije kwitangira
ubuhamya. Ibi biragaragaza agaciro ka RPF Inkotanyi yaduhaye Igihugu aho buri
wese afite ubwisanzure, tukabasha kuvuga ibyatubayeho, tugasubiza abacu
icyubahiro, tukaruhuka ku mutima."
Nyuma yo kumurika iki gitabo, bamwe bagize amahirwe yo guhita bakigura ndetse Mukurarinda Gustave wanditse iki gitabo abasha kubasinyira.
Minisitiri Dr Bizimana Jean Damascène yasabye ubufatanye mu kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi
Mukurarinda Gustave yashyize hanze igitabo 'The Snowfall' kigaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n'ubuzima yabayeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi
'The Snowfall' ni igitabo kivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi
Inshuti n'abavandimwe ba Mukurarinda Gustave baje kumushyigikira mu gikorwa cyo kumurika igitabo 'The Sowfall'