Mukura VS yemeye ubusabe bwa Rayon Sports kuri Elie Tatou na Zuber

Imikino - 15/06/2026 10:44 AM
Share:
Mukura VS yemeye ubusabe bwa Rayon Sports kuri Elie Tatou na Zuber

Ikipe ya Mukura Victory Sports yemeye ubusabe bwa Rayon Sports bwo kuyiguramo abakinnyi babiri b’ingenzi, Iradukunda Elie Tatou na Hakizimana Zuber, nyuma y’ibaruwa Rayon Sports yari yayigejejeho isaba aba bakinnyi mu rwego rwo gukomeza kwiyubaka mbere y’umwaka w’imikino wa 2025/26.

Amakuru yizewe InyaRwanda yamenye ni uko kuri uyu wa Mbere ubuyobozi bwa Mukura VS bwasubije Rayon Sports bwemera ubusabe bw'aba bakinnyi, ndetse busaba ko hishyurwa amafaranga y’igurwa ryabo nk'uko Gikundio yabyanditse mu ibaruwa ya mbere.

Biteganyijwe ko Rayon Sports izatanga amafaranga ari hagati ya miliyoni 25 na 30 Frw, harimo ay’igurwa ry’aba bakinnyi ndetse n’andi ashobora kwiyongera hashingiwe ku musaruro bazatanga, by’umwihariko mu gihe bazafasha ikipe kugera mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Iradukunda Elie Tatou ni umwe mu bakinnyi bakiri bato bafite impano ikomeye mu Rwanda. Uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku mpande yigeze kandi kwifuzwa n’amakipe yo mu Bubiligi no kujya gukora igeragezwa muri Sporting Braga yo muri Portugal.

Hakizimana Zuber na we ni umukinnyi ukina ku ruhande rw’ibumoso rw’ubwugarizi ariko ushobora no kuzamuka agatanga umusaruro mu busatirizi. Azwiho umuvuduko, gutanga imipira ivamo ibitego no gufasha ikipe mu mpande zombi z’ikibuga.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...