Gilbert yari amaze igihe yaratumiwe n’iyi kipe kugira
ngo ajye kurangiza ibiganiro ashyire umukono ku masezerano. Uyu
mukinnyi uheruka gutandukana na APR FC yari amaze igihe
akinira yavuye i Kigali tariki ya 8 Kanama, afata indege ya RwandAir
yerekeza muri Botswana, anyuze muri Afurika y’Epfo.
Kuri ubu ibiganiro byagenze neza ndetse ashyira umukono ku masezerano y’umwaka umwe.
Mugisha agiye kongera gukorana n’umutoza
w’Umubiligi Ivan Minnaert, uherutse guhabwa inshingano zo gutoza Jwaneng Galaxy
nyuma yo gutandukana na Vipers SC yo muri Uganda.
Jwaneng Galaxy ni imwe mu makipe akomeye kandi afite
izina rikomeye muri Botswana. Ikipe izanakina amarushanwa ya CAF Confederation
Cup mu mwaka w’imikino utaha, nyuma yo kwegukana igikombe cy’igihugu.

