Mugisha Bonheur mbere yo kujya muri APR FC yifuzaga kujya muri Rayon Sports

Umuziki - 01/07/2025 6:02 PM
Share:
Mugisha Bonheur mbere yo kujya muri APR FC yifuzaga kujya muri Rayon Sports

Umukinnyi w’ikipe y’Igihugu Amavubi, Mugisha Bonheur wakiniye ikipe ya APR FC, yatangaje ko mbere yo kuyijyamo yumvaga ashaka kujya muri mukeba wayo Rayon Sports.

Mugisha Bonheur yavuye mu ikipe ya Mukura mu 2021 aho yari yaratijwe na Heroes FC, yerekeza muri APR FC, aho nayo yaje kuyivamo mu 2023 ubu akaba akinira ikipe ya Stade Tunisien yo muri Tunisia.

Mu kiganiro yagiranye na B&B Kigali FM, uyu musore yatangaje ko yakuze akunda ikipe ya APR FC ariko ngo ubwo yari muri Mukura yumvaga ashaka kujya mu ikipe ya Rayon Sports nubwo byarangiye agiye muri APR FC.

Ati: ”Nari ndyamye mbona telefone irampamagaye mbona ni Eto’o, arambaza ati umuntu witwa Eto’o uramuzi? Nanjye nti 'ndamwumva'. Arambwira ngo 'APR FC twagushimye, mu minsi nk’ibiri turaguhamagara uze usinye'. Ati hari ikibazo ntiwaza muri APR?”.

Bonheur avuga ko atari afite ubushobozi bwo kuvuga oya kuko ari ikipe yakuze akunda, ariko yakomeje ati:”Ndi umwana nakuze nkunda APR FC, ariko ngeze muri Mukura numvaga ntayikinira. Sinzi ukuntu byagenze, numvaga nakinira nka Rayon Sports ariko APR ariyo nkunda.”

Mugisha Bonheur byarangiye agiye muri APR FC aho yubakiye izina agatangira no guhamagarwa mu ikipe y’Igihugu "Amavubi", ubu akaba ari umwe mu bakinnyi iyi kipe igenderaho ndetse akaba umukinnyi uhoraho muri Stade Tunisien akinira ubu.

Mugisha Bonheur yafashije APR FC gutwara ibikombe bitandukanye

Mugisha Bonheur ni umwe mu bakinnyi batabura mu ikipe y'Igihugu "Amavubi"


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...