Ni inama ifite
insanganyamatsiko igira iti “Gushimangira ubufatanye bw’inzego zishinzwe
kubahiriza amategeko mu karere mu kurwanya iterabwoba, ibyaha byambukiranya
imipaka n’ibyaha by’inzaduka.”
Iyi nama iribanda ku
biganiro bigaruka ku gushimangira ubufatanye bw’ibihugu mu kurwanya icuruzwa
ry’abantu ndetse no kwambuka imipaka binyuranyije n’amategeko, gushyigikira
imishinga yo gufasha mu bikorwa by’akarere ndetse n'ihuriro ry’abapolisi
b’abagore bo muri EAPCCO.
Muri iyi nama kandi
habereyemo guherekanya ububasha hagati y’umuyobozi ucyuye igihe wa Komite
mpuzabikorwa ihoraho (Permanent Coordinating Committee) Col Aimable Mutagatifu
na Jean Marie Twagirayezu wahawe ishingano.
EAPCCO igizwe n’ibihugu 14 biri mu gice cya Afurika y’Iburasirazuba ikaba yarashinzwe mu 1998 mu rwego rwo kongera ubufatanye n’amahugurwa mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka ndetse no kwigira hamwe ingamba zo guhashya ibyaha.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda CG Felix Namuhoranye yafunguye ku mugaragaro inama y’amashami y’umuryango uhuza abayobozi bakuru ba Polisi zo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO)
Iyi nama ifite Insanganyamatsiko igira iti “Gushimangira ubufatanye bw’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko mu karere mu kurwanya iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka n’ibyaha by’inzaduka.”