Mu Rwanda abagera kuri 35% by’abandura SIDA bafite munsi y’imyaka 24

Ubuzima - 21/07/2025 8:52 PM
Share:

Umwanditsi:

Mu Rwanda abagera kuri 35% by’abandura SIDA bafite munsi y’imyaka 24

Umuyobozi w'Ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera SIDA mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima [RBC], Dr. Basile Ikuzo, avuga ko ubu bwandu bwiganje mu rubyiruko kuko 35% by’abandura bafite munsi y’imyaka 24.

Ibi yabitangarije mu kiganiro ‘Waramutse Rwanda’ cya Televiziyo Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki 21 Nyakanga 2025, aho yagaragaje ko 2.7% by’abafite imyaka 15-49, bafite virusi itera SIDA.

Dr Basile kandi yatangaje ko ku birebana n'abana bavuka ku babyeyi bafite virusi itera SIDA, kuri ubu abagera kuri 99% bageza ku myaka ibiri ntayo bafite. Bisobanuye ko 1% gusa ari we uba afite virusi itera SIDA.

Ati: "Kuri ubu intego twari twarihaye kuzgeraho mu 2030, aho dushaka kumenya abafite virusi itera SIDA babizi, kuri ubungubu turi ku kigero cya 96%, intego twari twarihaye kwari ukugera kuri 95%."

Kugeza uyu munsi abafite ubwandu bafata imiti igabanya ubukana bari kuri 97% mu gihe intego u Rwanda rwari rwihaye ari 95%. Muri abo bafata imiti, abagabanya ubukana bari ku kigero cya 98%. 

Dr Basile yaboneyeho gusaba urubyiruko kurushaho kwigengesera no gukomera ku ngamba zo kwirinda SIDA. Ati: "Nubwo intego tuba twarihaye ziba zaragezweho, ntabwo bivuze ko dukwiye kwirara kuko iyo mibare isigaye, iyo 5 cyangwa kangahe gasigaye niko gashobora kudutera ibibazo tukaba twasubira inyuma."

Yatangaje ko ugereranyije n'imyaka yashize, ubu ngubu aribwo handura abantu bake, agaragaza ko impungenge ikomeye ihari ari uko abenshi muri abo na none ari urubyiruko. 

Ati: "Ikiduteye impungenge ni uko ugereranyije mu myaka yashize, nubwo ubwandu bwagabanutse muri rusange ariko kuri ubu, urubyiruko nirwo ruri kwandura cyane."

SIDA yagaragaye mu Rwanda bwa mbere mu 1983 itangira gukwirakwira cyane guhera mu 1986 aho nko hagati ya 1988 na 1996 ari bwo yanduwe n’abantu benshi.

Kuva ubwo kugeza uyu munsi u Rwanda rwakoze ibishoboka ngo rugabanye ubukana bw’iyo ndwara itarabonerwa umuti cyangwa urukingo.

Imibare ya MINISANTE igaragaza ko buri mwaka mu Rwanda abantu 3200 bandura Virusi itera SIDA, mu gihe abagera ku 2600 bahitanwa na yo.

Hakozwe umurimo ukomeye kuko u Rwanda rwagabanyije imibare y’abicwa na SIDA kuko baragabanyutse kugeza ku kigero cya 86%.

Abagera kuri 35% by'abandura SIDA mu Rwanda bafite munsi y'imyaka 24 y'amavuko


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...