Mu kiganiro yagiranye na James Dumoulin wa The School of Hard Knocks, Dangote yabajijwe amafaranga menshi yigeze kunguka mu mwaka umwe. Mu gusubiza, yavuze amagambo yatunguye benshi ati: "Mu gihembwe cya mbere cy'umwaka twinjije hafi miliyari 10 z'amadolari."
Aya mafaranga angana na miliyari 10 z'amadolari yayinjije mu mezi atatu gusa ya mbere y'umwaka, ibintu byerekana uburyo ibikorwa bye by'ubucuruzi bikomeje gutanga umusaruro udasanzwe.
Dangote ni we washinze Dangote Group, ikora ibintu bitandukanye birimo sima, isukari, ifumbire ndetse na peteroli. Mu myaka ya vuba, uruganda rwe rutunganya peteroli rwa Dangote Refinery rwabaye kimwe mu bikorwa byamwongereye cyane umutungo n'inyungu.
Kugeza muri Kamena 2026, umutungo wa Dangote wari umaze kwiyongera cyane, aho raporo zitandukanye zigaragaza ko agera kuri miliyari zisaga 36 z'amadolari, bikamugumisha ku mwanya wa mbere mu bakire bo muri Afurika.
Ibi byatumye benshi ku mbuga nkoranyambaga batangazwa no kumva ko umuntu ashobora kwinjiza miliyari 10 z'amadolari mu mezi atatu gusa, amafaranga arenze ingengo y'imari y'ibihugu byinshi byo muri Afurika.
