Aho ibihe bigeze, ni igisebo kuba witwa ko uri umusirimu ariko utunze ibikoresho biciriritse ndetse bitajyanye n'igihe. Ni ngombwa rero ko
utekereza uko wagura ibikoresho byiza kandi bigezweho washyira iwawe mu nzu, ugahitamo ibibereye
ijisho kandi biramba.
Nubwo bafite umwihariko
w’ibikoresho byo mu gikoni, muri Egy Tec bagufitiye na televiziyo za rutura
kandi ku giciro cyiza, ipasi zikomeye, ibitambaro bya ‘Sofa cover,’ blender
zitameneka kandi zidakangwa n’amazi, intebe zo hanze n’ibindi byinshi kandi
byiza.
Agashya Egy Tec igufitiye, ni uko bitewe n’ubushobozi ndetse n’ibyifuzo byawe, ushobora guhaha
ugahita wishyura amafaranga yose ako kanya cyangwa se ukoroherezwa ukishyura
macye (avance) ukigura igikoresho, maze asigaye ukayishyura mu byiciro buhoro buhoro.
Umuyobozi wa Egy Tec Appliances, Mustapha Ibrahim akomoza ku byiza bafitiye abakiliya babo yagize ati:
“Ibikoresho byacu ni umwimerere kuko biva mu gihugu cya Egypt no muri Turkiya.
Tuguha garanti kuri buri gikoresho cyose utwaye."
Yahamagariye Abaturarwanda
bose kwihutira guhahira muri Egy Tec, kubera ko babafitiye ibyiza byinshi kandi n’ibiciro
bikaba ari nk’ubuntu.
Egy Tec ni iduka riherereye mu Mujyi wa Kigali, mu nyubako ya CHIC mu muryango wa -3. Kugira ngo uhagere byoroshye, winjiririra ku muryango wa 5 (G5).