Mu mafoto asaga 80, dore uko ibirori by’umunsi wa mbere w’iserukiramuco rya Ubumuntu Arts Festival byari byifashe

Umuco - 12/07/2015 2:24 PM
Share:

Umwanditsi:

Mu mafoto asaga 80, dore uko ibirori by’umunsi wa mbere w’iserukiramuco rya Ubumuntu Arts Festival byari byifashe

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 6 nibwo ibirori nyirizina by’iserukiramuco rya Ubumuntu Arts Festival byatangiye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.

 

Muri ibi birori byarangiye ahagana ku isaha ya saa tanu z’ijoro ariko ukaba wabonaga benshi batifuza gutaha bitewe n’imikino y’amakinamico yahakinirwaga inogeye ijisho, iyi mikino yose yahurizaga ku ijambo rimwe ari naryo nsanganyamatsiko y’iri serukiramuco “Ndiho kuko uriho, riho kuko ndiho”.

DORE AMAFOTO Y'UKO BYARI BYIFASHE

Ahabereye iserukiramuco ni uku hateye, aha ni mu masaha ya saa kumi n'ebyiri abantu bari kuza

Hanacururizwaga imyambaro ya Kinyafurika n'ibindi bintu. Uyu ni umushushanyi w'umunyakenya WiseTwo wahahiraga umukinnyikazi wa filime Devota Benegusenga imyambaro yacururizaga aho

Bumaze kwira, abantu bamaze kuba benshi, ibirori bigiye gutangira

Urubyiruko rwa Agahozo Shalom Youth Village nirwo rwatangije ibirori mu mukinop wabo ugaragaza uruhare rw'urukundo rw'umubyeyi mu gutsinda amasomo k'umwana

Uyu musore aturuka mu muryango ukize ariko agira amanota 5% u gihe uyu mwana w'umukobwa mama we ari umukene ariko akagira 80%

Byose bifite isoko! ibumoso hari nyina w'umusore akaba umukire ariko wirata cyane, naho uwo uri iburyo ni nyina w'umukobwa w'umukene ariko wifitiye amahoro

Itandukaniro hagati y'aba bantu ryagaragajwe n'uburyo uyu mwana ufite ubumuga bwo mu mutwe yaje kubasaba, maze umukene amuha utwo afite ariko umukire we aramwirukankana (mu ifoto ya mbere ni umukene aha uyu mwana, iyi ya 2 ni umukire amwirukankana)

Ubwirasi bw'umukire bwaje gushira ubwo umukene yamwegeraga akamubwira ko ibyo arimo atari byo n'ubwo no kumuha umwanya ngo bavugane byabaye intambara, aho yamubwiye ati, "vumvura twumve" ubwo uyu mugore w'umukene yamwegeraga, ariko biza kurangira amubajije ibanga akoresha kugira ngo abeho yishimye kandi ari umukene, maze nawe yemera guhinduka.

Mu mukino wuje ubutumwa, no mu ndirimbo Love is my Religion yaririmbwaga n'aba basore, aba bana batanze impanuro zafashije benshi aho bagize bati, "ndaseka kuko nishimye, mfite amahoro kuko wayampaye, uri umurwayi kuko ndi muganga, ndiho kuko uriho, uriho kuko ndiho". Maze amashyi y'urufaya ngo kaci kaci.

Nyuma y'uru rubyiruko hakurikiyeho uwari uyoboye ibi birori maze atangaza gahunda, aho nawe yakomeje yibutsa abantu ati, "ntiwibagirwe ko ndiho kuko uriho, ukabaho kuko ndiho".

Abantu b'ingeri zose bari bitabiriye ibi birori ku bwinshi

Hakurikiyeho undi mukino wibutsaga abantu ko ari umwe. Uyu mwana niwe wawutangije akaba yinjiriye mu bafana

Muri rap y'igifaransa ivugitse busigo, uyu musore yagarutse ku bibazo biri mu gihugu cy'u Burundi avuga ko bidakwiye ikiremwamuntu

Basoje umukino wabo bagira bati, "twese turi abantu" maze basaba abantu guhoberana nk'abantu bati "hobera ikiremwamuntu"

Aba bana bagisohoka gato, inkwakuzi za Mashirika zahise zinjira mu mukino bise Bound Together. Aha batangiye babyina ariko...

Binjiriwe n'umuntu umeze atya, bose ntawamenye iyo banyuze

Uyu musore wari uboshye bisa n'ibisobanura ko yari ari mu bibazo yakwinjirira abantu bari mu byishimo ntibamwiteho, yerekanye umukino mwiza mu masiporo ubwo yageragezaga kwibohora ariko bikanga

Bamwe babyinaga nabo baje kugaruka mu yindi shusho, nabo baza baboshye

Aba bose bakomeje kurwana no kwibohora bnose bari hamwe, hano Arthur yari amaze gutsinda urugamba naho uriya wo ku ruhande bateruye yari aruguyemo

Hahise hinjiramo ikindi gice cy'umukino ugaragaza ihohoterwa rikorerwa abagore

Nyuma yo kubahohotera igihe kirekire, nabo bamwigaranzuye

Hakurikiyeho umunyamisirikazi mu mukino yise inkuru ya Amina (Amina's story)

Iyi nkuru ya Amina yayivugaga mu buryo bw'inkuru nyirakuru yamubwiraga akiri muto

Abantu bakurikiye inkuru ya Amina

Mu gihe cy'ikiruhuko bashyiragamo indirimbo zifite aho zihuriye n'insanganyamatsiko, iyi ikaba ari Glory ya John Legend ivuga kuri Martin Ruther King waharaniye ubwigenge bw'abirabura muri Amerika. Ikaba ari indirimbo yo muri filime Selma.

Mashirika niyo iri inyuma y'iri aserukiramuco

 

Hope Azeda, umuyobozi wa Mashirika ari nawe washinze iri serukiramuco yakurikiranaga imikino yicaye mu bafana

 

Nyuma yo kumva inkuru ya Amina, abakobwa ba Mahirika bafatanyije n'abagande binjiye mu mukino 'Umwana w'umwanzi wanjye'. Uyu uhagaze ni Anita Pendo na bagenzi bakinanye uyu mukino dore ko baturutse mu bafana

Bakinaga bahinduranya imyenda kandi bakabikorera imbere. Uyu ni Anita wakinaga ahindura imyenda

Umuhire Eliane mu mukino ari nawe mukinnyi w'imena, akaba yari umugore wafashwe ku ngufu akabyara umwana, ariko akamukuza amwanga.

Uyu mugore ategereza imyaka 18 kugira ngo wa mwana akure amwihorereho yarabaye umugabo. Aha uyu mugore n'agahinda kenshi agira ati, "nategereje imyaka 18 yose ngo ukure, nihorere ku muntu w'umugabo nk'uko kugira ngo ubeho byatewe n'umugabo."

Uyu mugore yashakaga kwihorera kuri uyu musore we yabyaye atabishaka, ariko bagenzi be bakamufata.

Bagendaga banyuzamo uko cyera byari byifashe igihe uyu mugore yari akiri muto

Kugira ngo bace agasuzuguro k'abagabo, baje gufata umugambi wo kwihimura kuri uyu musore bose bafatanyije. Aha basenyaga inkwi ngo bamutwike

Uyu musore yari yababoneyeho rubi muri uyu mukino

Anita yakinaga anambarira aho

Hari ubwo kumureba byamurengaga yaramwibyariye, agashaka kumwica.

Aha ariko, abamukizaga si uko babaga bagiriye impuhwe umusore dore ko baje kwigira inama yo kumufata ku ngufu nabo uko bangana ngo bamwumvishe ububabare nyina yanyuzemo, ariko umwe muri bo aza kubabwira ko bidashoboka kuko ari ikiremba (atabasha gutera akabariro).

Ubwo polisi yazaga gufata aba bagore bashakaga guhohotera uyu musore, baje kumva ko umuntu ari nk'undi nuko umukino urangira utyo.

Ku bufatanye bw'umunya-Canada n'umunya-Serbia, bakinnye umukino bise urupfu mu maso yanjye aho bagendaga bagaruka mu mafoto yamamaye ku isi agaragaza ibibazo by'ikiremwamuntu nk'intambara, jenoside, inzara n'ibindi.

Aha yavugaga ifoto yo muri Kenya, mu 2008 umusaza ateruye umwuzukuru we wapfuye mu maboko ye mu gihe cy'imyivumbagatanyo yakurikiye amatora

Aha bakinaga bagaragazaga uburyo hari abicwa n'inzara abandi bariho neza kandi bigasakazwa ku isi n'amafoto

"Iyi foto y'umwana wishwe n'inzara muri Somalia yafotowe na gafotozi w'umunya-Afurika y'epfo yegukana igihembo gikomeye cya Pulitzer, ariko uwayifotoye nti akiriho kuko yahise yiyahura bitewe n'uburyo ibyo iyi foto yerekana byarenze ubwenge bwe." Aya ni amagambo y'aba bakinnye uyu mukino, ari nayo yawusoje.

Muri uyu mukino bagarutse ku mafoto yafotowe ahantu hanyuranye ku isi hagiye haba ibikorwa byibasira inyoko muntu, nko mu Rwanda mu 1994, muri Serbia, muri Afganistan, muri Kenya, mu Burundi, muri Syria n'ahandi.

Umukino wa nyuma w'umunsi wari uw'abanyakenya bise 'Nkata ururimi' 'Cut off my tongue'

Mu ndirimbo n'ibicurangisho gakondo bivanze n'ikinamico, abanyakenya bagaragaje byinshi mu bibazo byugarije iki gihugu bihonyora uburenganzira bw'ikiremwamuntu nk'ibibazo by'amoko, ruswa muri polisi, igitugu mu butegetsi n'ibindi

Gushwana mu ngo byerekanwe muri uyu mukino

Gucana inyuma hagati y'abashakanye

Umugore umugabo we yamuciye inyuma nawe ajya kwirebera uko yabigenza ku ruhande

 

Igitugu

Aha umunyamakuru wa radiyo ijwi rya Kenya yavugaga amakuru

Umuziki gakondo

Imbyino gakondo

Maze ibibazo byose bisozwa no kugira ubumwe nk'abantu aho basabye abari aho kutazibagirwa amazina yabo aho baba bari hose

Benshi bari bitabiriye iki gitaramo ntibifuzaga gutaha dore ko ubwo uwari ukiyoboye bavugaga ko birangiye mbere y'uko aba banyakenya baza, abantu basakuje batabishaka.

Ibi birori byarangiye intero ari imwe, "twese turi abantu, ndiho kuko uriho, uriho kuko ndiho," n'izindi zigaragaza ubumuntu. Iserukiramuco rirakomeza uyu munsi, aho guhera ku isaha ya saa kumi n'ebyiri z'umugoroba wo kuri iki cyumweru hari bukinwe indi mikino, n'ubundi bikabera ku rwibutso rwa Jenoside ku Gisozi.


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...