Ku wa Gatandatu tariki ya 31 Gicurasi 2025 ni itariki itazava mu mitwe y'abakinnyi ba Paris Saint-Germain ndetse no mu bafana bayo. Iyi kipe yo mu Bufaransa yanyagiye Inter Milan ibitego 5-0 ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League wakiniwe mu Budage ihita yegukana iki gikombe bwa mbere mu mateka yayo.
Nyuma y'uko iyi kipe igitwaye yakoze ibirori bidasanzwe byo ku kishimira kuva ku bakinnyi kugeza ku bafana bayo. Ni ibirori byatangiriye mu Budage ,ku munsi wejo basubira mu Bufaransa bakakirwa na Perezida Emmanuel Macron, bikomereza muri Stade y'iyi kipe ya Parc des Princes kugeza ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere ubwo iki gikombe cyerekwaga n'abakunzi ba Tennis.
Muri urwo rwego InyaRwanda yakwegeranyirije amafoto 120 yaranze ibirori byo kwishimira igikombe cya UEFA Champions cya mbere kuri iyi kipe yamamaza Visit Rwanda.
Ubwo abakinnyi ba Paris Saint-Germain basubiraga kuri Parc des Princes bafite igikombe cya UEFA Champions League
Ku munsi w'ejo abafana bahuriye muri Parc des Princes berekwa igikombe ikipe yabo yegukanye
Muri ibi birori byo kwishimira igikombe byaririmbwemo na Dj Snake
Khvicha Kvratskhelia wafashije PSG kwegukana igikombe cya UEFA Champions yakomewe amashyi n'abafana
Desire Doué wafashije PSG kwegukana UEFA Champions League yakomewe amashyi n'abafana
Perezida wa PSG na kapiteni bereka igikombe abafana
Luis Enrique yakomewe amashyi n'abafana
Byari ibyishimo bidasanzwe ku bakinnyi n'abatoza ba PSG nyuma yo gutwara igikombe
Luis Enrique yashimiye abakinnyi be bamufashije gutwara igikombe
Paris Saint-Germain yegukanye igikombe cyayo cya mbere cya Champions League
Byari ibirori ku bafana ba Paris Saint-Germain gusa hari n'abahasize ubuzima
Abafana na Paris Saint-Germain bagize ibyishimo batazibagirwa
Ousmane Dembélé yeretswe igikombe abakunzi ba Tennis kuri uyu wa Mbere
Desire Doué na Ousmane Dembélé bagize uruhare rukomeye mu kugira ngo PSG yegukane Champions League
Ku munsi wejo abakinnyi n'abafana na PSG bakoze akarasisi ko kwishimira igikombe
PSG yakiriwe na Perezida w'u Bufaransa, Emmanuel Macron arayishimira