Iki gitaramo cya Kiddo Talent Show kizajya kiba buri mwaka gusa ku nshuro ya mbere cyabaye ku Cyumweru tariki ya 10 Kanama 2025 muri Kepler. Intego yacyo ni ukuba urubuga ruzajya rumurikirwamo impano z’abakiri bato.
Ku ikubitiro abana berekanye impano zabo barimo n’abazwi nk'abo muri Sherrie Silver Foundation, abo muri Moriox Kids bazwiho kubyina cyane n'abandi. Iki gitaramo cyitabiriwe na benshi biganjemo abana n’ababyeyi bari babaherekeje.
Abana bitabiriye iki gitaramo ku bwinshi
Mu bamuritse impano harimo n'umwana ushushanya
Ababyeyi bari baherekeje abana babo
Harimo n'abamuritse imideri
Byari ibyishimo ku bitabiriye iki gitaramo
Ahabereye iki gitaramo muri Kepler hari hakubise huzuye
Bamwe bagaragaje impano yo kubyina imbyino gakondo
Agahozo ufite ubumuga bwo kutabona yagaragaje impano yo kuririmba
Louange yagaragaje impano yo kuririmba bamukurira ingofero
Abana bo muri Moriox Kids bigaragaje ku rubyiniro
Fabrice uzwi kubera ibiganiro bitandukanye akora kuri YouTube nawe yitabiriye iki gitaramo
Abana babarizwa muri Sherrie Silver Foundation ni bamwe mu batanze ibyishimo
Sherrie Silver yari yaherekeje abana babarizwa muri Fondasiyo ye