Kuwa Gatatu tariki 28 Gicurasi 2025 ni bwo APR FC yakiriye Musanze FC muri Stade Amahoro mu mukino usoza shampiyona wo ku munsi wa 30. Ikipe y'Ingabo z'igihugu yatsinze Musanze FC ibitego 3 bya Ruboneka Jean Bosco kuri 1 Musanze FC cyatsinzwe na Rachid Mchelenga.
Kuri uyu mukino byari ibirori dore ko ari bwo ikipe y'Ingabo z'igihugu yashyikirijwe igikombe cya shampiyona cyayo cya 23 mu mateka, kikaba n'icya gatandatu itwaye yikurikiranya. Abahanzi barimo Jose Chameleon batanze ibyishimo bidasanzwe ku bafana bari muri Stade Amahoro. Uyu muhanzi ukomoka muri Uganda yaririmbye indirimbo zakunzwe n'abatari bacye zirimo "Agatako" yakoranye na Dj Pius.
Mbere y'umukino umukino utangira na nyuma yawo abasirakare bakoze akarasisi mu rwego rwo kwishimira igikombe
Chameleon na dj Pius baririmba indirimbo bakoranye bise Agatako
Chameleon yatanze ibyishimo bidasanzwe muri Stade Amahoro
Jose Chameleon yari yamabaye umukara n'umweru
Ruboneka Jean Bosco n'abagenzi be bishimira intsinzi
Ruboneka Jean Bosco yatsinze ibitego 3 wenyine ku munsi wejo
Abafana bari babukereye mu mikara n'umweru
Umunyabigwi mu mupira w'u Rwanda akaba n'umutoza w'Amavubi wungirije,Eric Nshimiyimana niwe wazanye igikombe
Perezida wa FERWAFA,Munyantwari Alphonse ashyikiriza igikombe kapiteni wa APR FC,Niyomugabo Claude
Kapiteni wa APR FC,Niyomugabo Calude yatereye 'Salute' Chairman we,Brig General Deo Rusanganwa
Kapiteni wa APR FC yabanje gushyikiriza igikombe Chairman
Kapiteni wa APR FC yabanje gushyikiriza igikombe na Minisitiri w'Ingabo,Juvenal Marizamunda
Niyoumgabo Claude ashyiye igikombe abakinnyi bagenzi
Abakinnyi ba APR FC bishimira igikombe
Chameleon asuhuzanya n'abakinnyi ba APR FC
Chameleon ateruye igikombe
Abafana ba APR FC bumvaga batataha kubera ibyishimo barimo bahabwa n'ikipe yabo kongeraho na Chameleon