Muri urwo rwego, Abepisikopi barasaba Abakristu kwima amatwi ibihuha byose bivuga ibihabanye n’ibi. Mu ibaruwa yasohotse kuwa 15 Mata 2025, ivuga ku mabonekerwa n'Ubutumwa bwa Kibeho, Abepiskopi batangaje ko iyi ngoro hamwe n'ibindi bimenyetso biranga amateka ya Kibeho bitazasenywa nk'uko bamwe bamaze iminsi babivuga.
Bagize bati: "Mu kubaka iyo Shapeli nini,
tuzitwararika kutagira ibyo dusenya. Ingoro y'ububabare burindwi bwa Bikira
Mariya izagumaho, ntizakorwaho."
Uretse Ingoro y'Ububabare burindwi bwa Bikira Mariya,
Abepiskopi bavuga ko mu rwego rwo gusigasira ibimenyetso by'Amateka ya Kibeho,
n'ibindi bimenyetso biranga amateka ya Kibeho nka Shapeli y'Amabonekerwa
n'uruhimbi babonekererwagaho, na byo bitazakorwaho muri uyu mushinga.
Nk’uko tubikesha Kinyamateka, Abepiskopi batangaje ibi
nyuma y'aho hagiye hagaragara ibihuha, byavugaga ko mu mushinga wo kubaka
ingoro nini i Kibeho, hazakoreshwa ahubatse Ingoro ihari ubu ndetse iyo ngoro
ikaba yasenywa cyangwa ikubakirwaho indi.
Abakristu bakomeje kugaragaza ko batishimiye ibi
bivugwa banasaba ko babwirwa ukuri kuri uyu mushinga.
Nk'uko bigaragara muri iyi baruwa, Abepiskopi mu Nama
yabo, batanze ibisobanuro birambuye kuri uyu mushinga, baboneraho no gusaba
abakristu kwirinda ibihuha n'abababwira ubundi butumwa ku byerekeye Kibeho
batari ababiherewe ububasha na Kiliziya.
Bati: "Turabibutsa ko ku birebana n'ubutumwa
bw'Amabonekerwa i Kibeho n'uko abakristu bakwiye kubyifatamo, bireba
umwepiskopi wa Diyosezi ya Gikongoro; umurongo atanze ni wo abakristu bagomba
gukurikiza. Nta wundi muntu uwo ari we wese ufite uburenganzira bwo gutanga
amabwiriza n'imyifatire abakristu bagira mu kwemera kwabo, atari abashumba
Imana yabahaye."
Hano ni ho bahera basaba abakristu kwima amatwi
ababazanamo urujijo bavuga ku Mabonekerwa ya Kibeho haba ku butumwa cyangwa ku
babonekewe, dore ko na n'ubu hari abavuga ko hari abandi babonekewe ndetse
bakibonekerwa nan'ubu batari abemejwe na Kiliziya.
Umushinga wo kubaka Ingoro nini yitwa "Iyegerana
ry'Abatatanye" watangijwe no gushaka ubutaka izubakwaho, kuri ubu hakaba
harimo kwegeranywa amafaranga 4,294,861,441 yo kugura no kwimura abakoreraga
kuri ubu Butaka bwegereye ahari Ingoro ya Kibeho.