Mu Buyapani: Urubura rwabujije abarenga 1,000 gutaha bamara iminsi 2 mu modoka zabo

Utuntu nutundi - 21/12/2020 4:15 PM
Share:

Umwanditsi:

Mu Buyapani: Urubura rwabujije abarenga 1,000 gutaha bamara iminsi 2 mu modoka zabo

Imodoka zirenga 1,000 zaheze mu muhanda mu gihe kingana n’iminsi 2 kubera urubura rwinshi rwaguye mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’u Buyapani.

Ingabo zo muri iki gihugu zagiye zikwirakwiza ibiryo, lisansi n'ibiringiti mu bantu baheze mu muhanda kubera ko abashoferi babarirwa mu magana byasabye ko barara mu modoka mu gihe umuhanda wa Kanetsu uhuza umurwa mukuru wa Tokiyo na Niigata, mu majyaruguru wari wuzuye cyane kubera urubura.


Abakozi bashinzwe kuzimya umuriro barokoye abashoferi bamwe, barimo byibuze abantu batatu kugeza ubu, imodoka zirenga 1.000 ziracyari mu muhanda. Umuvugizi mukuru wa Guverinoma, akaba n’umunyamabanga mukuru w’abaminisitiri, Katsunobu Kato, yagize ati: "Guverinoma izakora ibishoboka byose kugira ngo itabare umuntu wese wagizweho ingaruka n’uru rubura".


Kugeza ubu abayobozi baracyacukura ndetse bagerageza gukuraho urubura ku modoka zarengewe hifashishijwe imashini


Src: the independent


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...