Ku wa 25 Nyakanga 2025,
Mailyn ni we wahamagaye polisi atanga ikirego ndetse yemera uruhare rwabo muri ubu bwicanyi. Polisi
yasanze umurambo w’uwishwe mu nzu yo munsi y’aho babanaga n’umugore we, nyina
n’umwana muto, mu mujyi wa Gemona del Friuli, mu gace ka Friuli-Venezia Giulia.
Lorena, wari
umuforomokazi, yabwiye urukiko ko ari we watemaguye umurambo w’umuhungu we mu
bice bitatu, akoresheje urukero n’igitambaro cyo gufata amaraso kugira ngo adasandara, ku buryo abapolisi basanze inzu imeze nk’aho nta kintu cyabaye.
Yemeje ko hari hashize igihe umukazana we amusabye kumwica,
by’umwihariko guhera ku munsi babyariyeho muri Mutarama.
Lorena ashinja umwana we
gukubita umugore we, kumutuka no kumutera ubwoba ko azamwica, ndetse ngo
yanirengagije indwara y’agahinda gakabije yatewe no kubyara. Ati: “Igihe
nageragezaga kubivuga, yankubise mu mugongo.” Yavuze kandi ko Alessandro
yabwiye umugore we ukomoka muri Colombia amagambo amukomeretsa, amubwira ko
azamujyana muri Colombia akamuroha mu mugezi.
Ubushinjacyaha buvuga ko
Lorena na Mailyn babanje kumuha umutobe wa limonade wavanzwemo umuti usinziriza,
bagakurikizaho kumuha inshuro ebyiri za insuline Lorena yakuye ku bitaro yakoragaho,
kugira ngo atakaze ubwenge. Nyuma bamupfukishije umusego bamuniga bakoresheje
imishumi y’inkweto. Umugore we yahise ajyana umurambo mu igaraji
arawuhisha kugira ngo he kumvikana impumuro mbi.
Bitewe n’uko Alessandro
yari yarabwiye inshuti ze ko ashobora kwimukira muri Colombia, bari bateganyije
gukoresha iyo nkuru nk’impamvu yo gusobanura ko yaburiwe irengero. Ariko Mailyn
yahise ahamagara polisi, yemera uruhare rwe. Lorena yemeje imbere y’umucamanza
ko umukazana we ari we wahishe umurambo.
Kuri ubu, Lorena
akurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi no guhisha umurambo, naho Mailyn ari kugenzwa ku
cyaha cyo gutera abandi gukora ubwicanyi.