Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru birimo France24 na Business Standard, abashinwa amamiliyoni babyuka bajya mu biro mu kazi bakishyurirwa akazi bakoze. Gusa ngo hari n’abandi baramuka bajya mu kazi kandi ntako bagira, ahubwo bishyura kompanyi zibafasha muri iyo gahunda yo kwigira nk’aho bafite akazi.
Aba buri munsi bishyura ama-yuan ari hagati ya 30 na 50, ubwo akaba ari hagati y’ibihumbi hafi bitandatu n’ikenda uyashyize mu manyarwanda. Aho birirwa basa n’abari mu kazi, bahabwa ibintu bitandukanye bibafasha kumera nk’abari mu kazi, harimo intebe n’imeza byo mu biro, wifi ndetse n’ifunguro rya ku manywa.
Aha ku kazi kandi haba hari abayobozi babashinzwe nk’uko biba bimeze mu kazi gasanzwe, mu gihe ushaka kwitabwaho birenzeho mbese nk’ukora akazi karenze, nawe asabwa kwishyura amafaranga arenze ku yo abakozi bagenzi be bishyura.
Kuki abantu bishyura kugira ngo bamere nk’abagiye mu kazi? Mu by’ukuri nta gisubizo nyacyo gihari, gusa ikinyamakuru El Pais giherutsr gusura aba bantu kirabaganiriza bamwe bagenda bavuga impamvu bahisemo gukora ibi.
Bamwe bavuga ko hishyura aha hantu kugira ngo bave mu rugo bagire ahantu bajya baganirira n’abandi ku giciro kiri hasi, kuruta kuba basohokana n’inshuti zabo mu tubari n’ahandi kuko byo bihenze. Abandi kandi bahamya ko ubu buzima (experience ) bushobora gufasha umuntu kuba yabona akandi kazi ka nyako.