Ku
wa Gatandatu tariki ya 18 Ukwakira 2025, ni bwo abanyeshuri 16 bo mu kigo cya
Saint Aloys Rwamagana bahembwe. Bahawe ibikoresho by’ishuri birimo ibikapu byo
gutwaramo amakayi, amacupa y’amazi n’imipira (T-shirts) bifite ibirango bya
MTN, nk’ikimenyetso cyo gushimira abagaragaje ubuhanga mu gusetsa no
gususurutsa bagenzi babo, ariko biri no mu murongo wo gushyigikira abanyempano.
Fally
Merci utegura ibi bitaramo bya Gen-Z Comedy binyuze muri C.I.M, yabwiye
InyaRwanda ko bishimira kuba MTN Rwanda iri kubafasha kugeza urwenya mu bigo
by’amashuri, ndetse ikanafasha gutera imbaraga abanyempano bato.
Yagize
ati: “MTN iri kudufasha kugeza urwenya ku banyeshuri. Ndetse n’abanyempano
tuhasanze turi kubaha ibihembo bitandukanye bitangwa na MTN. Ni uburyo bwo
kubatera inkunga no kubereka ko impano zabo zifite agaciro.”
Uretse
gutanga ibihembo, iyi gahunda inagamije gushinga ‘Clubs za Comedy’ mu bigo
by’amashuri, nk’uko Fally Merci yakomeje abisobanura.
Iyi
gahunda ya Gen-Z Comedy yatangijwe mu rwego rwo gufasha urubyiruko rw’amashuri
yisumbuye gukura mu bushobozi bwo kwihangira umurimo, kurushaho kwigirira
icyizere no guteza imbere impano zishingiye ku gusetsa.
Iyi
gahunda yo kugera mu bigo by’amashuri, yatangiriye mu ishuri ryisumbuye rya
Gitisi Technical Secondary School riherereye mu Karere ka Ruhango, mu gitaramo
cyabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 11 Ukwakira 2025.
Mu
myaka itatu ishize, Gen-Z Comedy Show imaze kuba urubuga rukomeye mu kuzamura
abanyarwenya bashya no gususurutsa abakunzi b’urwenya mu bitaramo bikomeye
byaberaga Camp Kigali, aho yahurizaga abanyarwenya b’ingeri zitandukanye bo mu
gihugu hose.
Ibi
bitaramo byatumye bamwe mu banyarwenya bamenyekana ku rwego rw’igihugu barimo
Pirate, Kandii, Rumi n’abandi benshi babona urubuga rwo kwigaragaza no gukura
mu mwuga wabo.
Byabaye
kandi isoko y’ibitekerezo bishya mu myandikire y’urwenya, bituma n’urwego
rw’imyidagaduro mu Rwanda rubona umusanzu ukomeye w’urubyiruko.
Fally
Merci yongeraho ati: “Ibi bitaramo byo muri Camp Kigali byaduhaye icyizere ko
urwenya rushobora kuba umwuga wubaka ubuzima. Ubu turimo gukomeza uwo murongo,
gusa noneho tugashora imizi mu mashuri kugira ngo impano zizamukire aho ziri
hose.”
Ibi
bitaramo bya Gen-Z Comedy Show bikomeje kuba isoko y’ibyishimo no guteza imbere
ubuhanzi bishingiye ku gusetsa, bigaragariza ko urwenya narwo rufite uruhare
rukomeye mu kubaka urubyiruko rufite icyerekezo n’ubumenyi bujyanye n’ibihe.
MTN
Rwanda yatangiye guhemba abanyempano mu mashuri yisumbuye binyuze muri gahunda
ya Gen-Z Comedy
Abanyeshuri
16 bo muri Saint Aloys Rwamagana bahembwe ibikoresho by’ishuri birimo ibikapu,
amacupa y’amazi n’imipira byatanzwe na MTN Rwanda
Fally Merci avuga ko MTN iri kubafasha kugeza urwenya mu bigo by’amashuri no gushimira abanyempano bato
Gen-Z
Comedy iri no gushinga ‘Clubs za Comedy’ mu mashuri yisumbuye kugira ngo
izamure impano z’urwenya mu rubyiruko
MTN Rwanda ikomeje gushyigikira ubuhanzi n’impano z’urubyiruko, binyuze mu bikorwa biteza imbere ubusabane n’imyidagaduro mu mashuri
Umunyarwenya wamamaye nka 'Kadudu' ni umwe mu bataramiye kuri Saint Aloys, ku wa Gatandatu tariki 18 Ukwakira 2025
Umunyarwenya uzwi nka Muhinde, uzwi cyane mu bitaramo bya Gen-z Comedy yasusurukije abanyeshuri
Umunyarwenya wamamaye nka Pilate yatanze ibyishimo ku banyeshuri biyumvamo impano z'urwenya