MTN Rwanda yinjije arenga miliyari 67 Frw mu gihembwe cya mbere cya 2025

Kwamamaza - 06/05/2025 12:11 PM
Share:

Umwanditsi:

MTN Rwanda yinjije arenga miliyari 67 Frw mu gihembwe cya mbere cya 2025

Sosiyete y’itumanaho MTN Rwandacell Plc (MTN Rwanda) yatangaje ibyavuye mu musaruro wayo w’igihembwe cya mbere cya 2025, aho yagaragaje izamuka rikomeye mu bukungu no mu mikorere, bishingiye ku ishoramari mu ikoranabuhanga ry’imari no kwiyongera gukomeye mu gukoresha murandasi.


Raporo y’iyi sosiyete igaragaza ko amafaranga yaturutse muri serivisi zayo yazamutseho 12.3% ugereranyije n’umwaka ushize, agera kuri miliyari 67.2 Frw. Inyungu isigaye nyuma yo kwishyura imisoro yazamutseho 228.6%, igera kuri miliyari 1.6 Frw, ahanini bitewe n’izamuka ry’umusaruro.

Amafaranga yinjira aturutse ku ikoreshwa rya murandasi yiyongereyeho 12.2%, biturutse ku kuzamuka gukomeye kwa 33.6% mu bigo n’abantu bayikoresha, ndetse no kwiyongera kw’abafite telefoni zigezweho, ubu bageze kuri 41.8%. Iri zamuka ryatewe no gutanga serivisi zinoze nka paki ya ‘GWAMON’ n'izindi zifashishwa kuri internet no guhamagara, zikomeje gushimisha abakiliya.

Nubwo habayeho igabanuka rito ry’abakoresha internet kubera kurushanwa kw’abatanga serivisi, MTN Rwanda yatangaje ko yihaye intego yo gutanga serivisi zishingiye ku gaciro, zituma abakiliya bayo bakomeza kwitabira ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Monzer Ali, yagize ati: “Nk’umuyobozi mushya wa MTN Rwanda, nishimiye amahirwe yo kubakira ku musingi ukomeye wasizwe n’abambanjirije hamwe n’ikipe ya MTN Rwanda yose. By’umwihariko, ntewe ishema n’umusaruro w’igihembwe cya mbere, kuko ugaragaza imbaraga z’ubucuruzi bwacu bushingiye ku ikoranabuhanga, n’ubushobozi bw’ikipe yacu. Twiyemeje gukomeza kuba imbere mu guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda binyuze mu gutanga ibisubizo bishyira imbere iterambere. Twizeye ejo hazaza h’ubukungu bw’u Rwanda, kandi tuzakomeza gushora imari mu ikoranabuhanga n’uburyo bwo kugeza serivisi z’imari kuri bose.”

Abakiliya b’iyi sosiyete biyongereyeho 2.8%, MoMo igaragaza ubudahangarwa

MTN Rwanda yagaragaje ko abakiliya bayo biyongereyeho 2.8%, bagera kuri miliyoni 7.6, mu gihe abakoresha serivisi za Mobile Money (MoMo) bageze kuri miliyoni 5.3. MoMo ikomeje kugaragaza ko ari inkingi ikomeye y’izamuka ry’iyi sosiyete, aho amafaranga yinjije yiyongereyeho 28%, kubera uko serivisi nk’izo kwishyura no kohereza amafaranga zikomeje kwitabirwa na benshi.

Umuyobozi Mukuru wa Mobile Money Rwanda Ltd., Chantal Kagame, yagize ati: “Uko Abanyarwanda bagenda bemera gukoresha MoMo mu buzima bwa buri munsi, bidutera ishema ariko kandi bikaduha n'inshingano. Icyizere batugirira, hamwe n’uburyo bitabira serivisi dushyira ku isoko, bidukangurira kurushaho gutanga ibisubizo byizewe, bibegereye kandi byuzuye. Nka sosiyete yiyemeje gufatanya n’u Rwanda mu rugendo rw’iterambere, tuzakomeza guhanga udushya, ari byo bizadufasha kugera ku ntego z’igihugu mu rwego rwo kwagura serivisi z’imari.”

Inyungu yageze kuri miliyari 26.5 Frw

Inyungu ya MTN Rwanda itarimo imisoro, igabanyuka ry’agaciro n’andi mafaranga (EBITDA), yazamutseho 9.3% igera kuri miliyari 26.5 Frw. Nubwo amafaranga yinjijwe yiyongereye, igipimo cy’iyi nyungu cyagabanutseho amanota 1.2%, kiva kuri 40.1% kigera kuri 38.9%, kubera izamuka ry’ikiguzi cy’imikorere.

Umuyobozi w’agateganyo ushinzwe imari, Dunstan Ayodele Stober, yagize ati: “Twishimiye ko twabashije kongera inyungu no kugaruka mu mwanya mwiza muri iki gihembwe, dushingiye ku musaruro mwiza twari twarangijeho igihembwe gishize. Izamuka rya 9.3% muri EBITDA rifitanye isano n’izamuka rikomeye ry’amafaranga twinjije, bigaragaza ko twashyize imbere imikorere inoze n’imikoreshereze myiza y’umutungo. Nubwo twahuye n’imbogamizi zirimo igabanuka ry’agaciro k’ifaranga n’impinduka mu mibare y’ubukode, tuzakomeza kwihangana no kwita ku buryo bwo kugabanya ibiciro no gushyira ishoramari mu bintu bifite akamaro. Dushyize imbere gahunda yacu ya 'Ambition 2025,' intego ni ukongera ubushobozi bw’imari no kongerera agaciro abafatanyabikorwa bacu bose.”

MTN Rwanda ikomeje gufasha ba rwiyemezamirimo bato

Mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda binyuze muri gahunda za ‘Corporate Social Responsibility’, MTN Rwanda yahaye miliyoni 14.5 Frw abakozi 40 ba MoMo babaye indashyikirwa muri gahunda ya Level Up Your Biz, igamije gutanga ubumenyi mu bijyanye n’imari, imenyekanisha n’imikoranire ya kijyambere.

Intego ni ugukomeza kuba imbere mu ikoranabuhanga

MTN Rwanda yemeza ko izakomeza gushyira imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yayo ya 'Ambition 2025,' yibanda ku kwagura serivisi zishingiye ku ikoranabuhanga ry’imari, gukomeza kwegera abakiliya no kunoza imikorere mu buryo burambye kandi butanga umusaruro.


MTN Rwanda yatangaje ko yinjije arenga miliyari 67 Frw mu gihembwe cya mbere cya 2025, ishimangira uruhare rw'ikoranabuhanga mu iterambere ryayo


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...