Raporo y’iyi sosiyete
igaragaza ko amafaranga yaturutse muri serivisi zayo yazamutseho 12.3%
ugereranyije n’umwaka ushize, agera kuri miliyari 67.2 Frw. Inyungu isigaye
nyuma yo kwishyura imisoro yazamutseho 228.6%, igera kuri miliyari 1.6 Frw,
ahanini bitewe n’izamuka ry’umusaruro.
Amafaranga yinjira
aturutse ku ikoreshwa rya murandasi yiyongereyeho 12.2%, biturutse ku kuzamuka
gukomeye kwa 33.6% mu bigo n’abantu bayikoresha, ndetse no kwiyongera
kw’abafite telefoni zigezweho, ubu bageze kuri 41.8%. Iri zamuka ryatewe no
gutanga serivisi zinoze nka paki ya ‘GWAMON’ n'izindi zifashishwa kuri internet
no guhamagara, zikomeje gushimisha abakiliya.
Nubwo habayeho igabanuka
rito ry’abakoresha internet kubera kurushanwa kw’abatanga serivisi, MTN Rwanda
yatangaje ko yihaye intego yo gutanga serivisi zishingiye ku gaciro, zituma
abakiliya bayo bakomeza kwitabira ikoranabuhanga.
Umuyobozi Mukuru wa MTN
Rwanda, Monzer Ali, yagize ati: “Nk’umuyobozi
mushya wa MTN Rwanda, nishimiye amahirwe yo kubakira ku musingi ukomeye wasizwe
n’abambanjirije hamwe n’ikipe ya MTN Rwanda yose. By’umwihariko, ntewe ishema
n’umusaruro w’igihembwe cya mbere, kuko ugaragaza imbaraga z’ubucuruzi bwacu
bushingiye ku ikoranabuhanga, n’ubushobozi bw’ikipe yacu. Twiyemeje gukomeza
kuba imbere mu guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda binyuze mu gutanga ibisubizo
bishyira imbere iterambere. Twizeye ejo hazaza h’ubukungu bw’u Rwanda, kandi
tuzakomeza gushora imari mu ikoranabuhanga n’uburyo bwo kugeza serivisi z’imari
kuri bose.”
Abakiliya b’iyi sosiyete
biyongereyeho 2.8%, MoMo igaragaza ubudahangarwa
MTN Rwanda yagaragaje ko
abakiliya bayo biyongereyeho 2.8%, bagera kuri miliyoni 7.6, mu gihe abakoresha
serivisi za Mobile Money (MoMo) bageze kuri miliyoni 5.3. MoMo ikomeje
kugaragaza ko ari inkingi ikomeye y’izamuka ry’iyi sosiyete, aho amafaranga
yinjije yiyongereyeho 28%, kubera uko serivisi nk’izo kwishyura no kohereza
amafaranga zikomeje kwitabirwa na benshi.
Umuyobozi Mukuru wa
Mobile Money Rwanda Ltd., Chantal Kagame, yagize ati: “Uko Abanyarwanda bagenda bemera gukoresha MoMo mu buzima bwa buri munsi,
bidutera ishema ariko kandi bikaduha n'inshingano. Icyizere batugirira, hamwe
n’uburyo bitabira serivisi dushyira ku isoko, bidukangurira kurushaho gutanga
ibisubizo byizewe, bibegereye kandi byuzuye. Nka sosiyete yiyemeje gufatanya
n’u Rwanda mu rugendo rw’iterambere, tuzakomeza guhanga udushya, ari byo
bizadufasha kugera ku ntego z’igihugu mu rwego rwo kwagura serivisi z’imari.”
Inyungu yageze kuri
miliyari 26.5 Frw
Inyungu ya MTN Rwanda
itarimo imisoro, igabanyuka ry’agaciro n’andi mafaranga (EBITDA), yazamutseho
9.3% igera kuri miliyari 26.5 Frw. Nubwo amafaranga yinjijwe yiyongereye,
igipimo cy’iyi nyungu cyagabanutseho amanota 1.2%, kiva kuri 40.1% kigera kuri
38.9%, kubera izamuka ry’ikiguzi cy’imikorere.
Umuyobozi w’agateganyo
ushinzwe imari, Dunstan Ayodele Stober, yagize ati: “Twishimiye ko twabashije kongera inyungu no kugaruka mu mwanya mwiza
muri iki gihembwe, dushingiye ku musaruro mwiza twari twarangijeho igihembwe
gishize. Izamuka rya 9.3% muri EBITDA rifitanye isano n’izamuka rikomeye
ry’amafaranga twinjije, bigaragaza ko twashyize imbere imikorere inoze
n’imikoreshereze myiza y’umutungo. Nubwo twahuye n’imbogamizi zirimo igabanuka
ry’agaciro k’ifaranga n’impinduka mu mibare y’ubukode, tuzakomeza kwihangana no
kwita ku buryo bwo kugabanya ibiciro no gushyira ishoramari mu bintu bifite
akamaro. Dushyize imbere gahunda yacu ya 'Ambition 2025,' intego ni ukongera
ubushobozi bw’imari no kongerera agaciro abafatanyabikorwa bacu bose.”
MTN Rwanda ikomeje
gufasha ba rwiyemezamirimo bato
Mu rwego rwo gufasha
Abanyarwanda binyuze muri gahunda za ‘Corporate Social Responsibility’, MTN
Rwanda yahaye miliyoni 14.5 Frw abakozi 40 ba MoMo babaye indashyikirwa muri
gahunda ya Level Up Your Biz,
igamije gutanga ubumenyi mu bijyanye n’imari, imenyekanisha n’imikoranire ya
kijyambere.
Intego ni ugukomeza kuba
imbere mu ikoranabuhanga
MTN Rwanda yemeza ko izakomeza gushyira imbaraga mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda yayo ya 'Ambition 2025,' yibanda ku kwagura serivisi zishingiye ku ikoranabuhanga ry’imari, gukomeza kwegera abakiliya no kunoza imikorere mu buryo burambye kandi butanga umusaruro.
MTN Rwanda yatangaje ko yinjije arenga miliyari 67 Frw mu gihembwe cya mbere cya 2025, ishimangira uruhare rw'ikoranabuhanga mu iterambere ryayo