MTN Rwanda yazaniye abakiliya bayo Pake nshya ya ‘Desa De,’ Bushali ateguza indirimbo yayihimbiye – AMAFOTO

Kwamamaza - 24/05/2025 5:43 AM
Share:

Umwanditsi:

MTN Rwanda yazaniye abakiliya bayo Pake nshya ya ‘Desa De,’ Bushali ateguza indirimbo yayihimbiye – AMAFOTO

Nyuma y’iminsi mike bashyize ku isoko iyo bise ‘Gwamon’ yaryohanye Abanyarwanda, kuri ubu noneho MTN Rwanda yamuritse Pake nshya ibereye amikoro ya buri wese kandi izanye ibyiza byinshi bise ‘Desa De,’ ikaba ishyigikiwe n’umuraperi Bushali ukunzwe na benshi muri iki gihe.

Ni igikorwa cyabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, kibera Nyarutarama ku cyicaro gikuru cya MTN Rwanda, aho iki kigo cy’itumanaho cyatangaje ko ubu umuntu wese ukoresha umurongo wa MTN ashobora kugura Pake imwemerera kumara iminsi ibiri ahamagara, ndetse yandikirana n’inshuti n’abavandimwe na bo bakoresha uyu murongo ku mafaranga angana n’ibiceri 200 Frw gusa.

Kuri ubu hatangijwe ubukangurambaga bwo kumenyekanisha iyi pake bwiswe ‘Guma ku Giti na Desa De,’ bikaba bishatse kuvuga ngo guma ku murongo wa MTN ku mafaranga 200 Frw gusa. Yazanye n’udushya twinshi, aho ushobora kuyigura uyu munsi ku isaha iyo ari yo yose, ntugire impungenge z’uko bayitwara utayikoresheje, kuko izarangira ejo saa sita z’ijoro.

Akandi gashya, ni ushobora no kuyigurira undi muntu, kandi ukayikoresha vuba cyangwa buhoro buhoro nta gihunga. Icyo usabwa ni ugukanda *140*22#, ubundi ukishyura ya 200 Frw gusa, maze ugahabwa iminota 200 yo guhamagara, na SMS 200 zose.

Dusabe Rosine ushinzwe ibicuruzwa muri MTN yavuze ko "ubundi icyo twifuza n'iyi pake ya 'Desa De' ni uko umukiliya wa MTN akibyuka mu gitondo kare agahita agura iyi pake kugira ngo ayikoreshe uwo munsi ndetse azayikoreshe n'umunsi ukurikira kugeza Saa Sita z'ijoro."

Yakomeje avuga ko iyi pake itagenewe urubyiruko ahubwo buri wese ashobora kuyigura. Ati: "Iyi pake ni iy'abantu bose, ntabwo ari iy'urubyiruko gusa cyangwa abameze gutya cyangwa kuriya, ni iy'abakiliya bose ba MTN."

Umurungi Ritah ushinzwe kwamamaza muri MTN, yavuze ko bahisemo kwifashisha umuraperi Bushali mu kumenyekanisha iyi pake nshya nyuma yo kubona ukuntu abantu bamwishimiye cyane ubwo yaririmbaga hirya no hino muri MTN Iwacu Muzika Festival.

Yagize ati: "Inshuro zose twajyanye na Bushali, twabonye abantu benshi bamwishimiye. Si we wenyine bishimiye, ariko Bushali baramwishimiye, turavuga ngo kubera iki tutakorana na we? ubu rero ni 'influencer' w'ubu bukangurambaga bwa 'Guma ku Giti na Desa De'."

Mu ijambo rye, Bushali yabanje gushimira MTN Rwanda yamugiriye icyizere muri uru rugendo rwo kugeza ibyiza byinshi ku Banyarwanda, akomeza agira ati: "Ni ibintu byiza cyane cyane nkatwe nk'urubyiruko, kubona pake imara igihe kirekire. Nkanjye w'umuhanzi, ubu ngiye gutangira kujya mfatira amajwi y'indirimbo kuri telefone (aseka). Uko dukomeza kuguma ku murongo wa MTN, ni ko tugenda tumenya ibintu byinshi byiza kuri Desa De."

Ni mu gihe kandi kugeza ubu ushobora kugura pake ya Gwamon ku mafaranga 500 Frw gusa, maze ugahabwa iminota 700 na SMS 30, naho ku 1000 Frw ugahabwa 7GB na SMS 30 mu gihe cy'icyumweru cyose. Uramutse wifuza ‘pack’ igufasha guhamagara no gukoresha interineti byose hamwe, wishyura 1,500 Frw gusa ugahabwa 8GB, iminota 800, na SMS 30, ugahera ku wa mbere ubikoresha ukagera ku Cyumweru Saa Sita z’ijoro nta kibazo na kimwe ugize.

MTN Rwanda yamuritse pake nshya ya 'Desa De'

Ni pake nshya ihendutse ariko igufasha gusabana n'abawe muhuriye ku murongo wa MTN mu gihe cy'iminsi ibiri

Bushali ukunzwe n'abiganjemo urubyiruko muri iki gihe agiye gufatanya na MTN mu kugeza ku Banyarwanda iyi pake nshya

Bushali yashimiye MTN yamugiriye icyizere, avuga ko ibyiza biri imbere hamwe na 'Desa De'

Yateguje indirimbo nshya ivuga ibyiza by'iyi pake mu gihe kitarambiranye

Dusabe Rosine ushinzwe ibicuruzwa muri MTN Rwanda, yavuze ko bahisemo izina 'Desa De' mu rwego rwo gutera amatsiko abakiliya babo no guhora babatunguza ibintu bishya kandi bibereye amikoro yabo

Sen Somdev, Umuyobozi ushinzwe Abakiliya n'Ikoranabuhanga muri MTN Rwanda

AMAFOTO: Doxvisual - InyaRwanda


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...