MTN Rwanda yatangiye gukoresha
imiyoboro yayo bwite ya 4G LTE ku itariki ya 23 Nyakanga 2023. Ibi byabaye
nyuma y’uko Leta y’u Rwanda ikuyeho uburenganzira bwihariye bwari bufitwe na
Korea Telecom Rwanda Networks (KTRN), bwatumaga ari yo yonyine itanga serivisi
za 4G mu gihugu.
Kuva icyo gihe, MTN Rwanda yagiye itanga
serivisi nziza mu gucuruza internet yihuta kandi ku giciro kidakangaranye
ndetse bayikwirakwiza hirya no hino mu gihugu.
Mu kiganiro uwari umuyobozi wa MTN
Rwanda aherutse kugirana n’itangazamakuru, yasobanuye ko internet iri ku
muvuduko wa 4G+ imaze gukwira igihugu cyose ku kigero cya 87%.
Iyi internet iri ku muvuduko ukubye inshuro
10 internet ya 3G akaba ariyo mpamvu mu rwego rwo guha ibyiza abakiriya ba MTN
Rwanda bashishikarizwa gukora swap ya Sim Card za 3G hanyuma bagahabwa sim card
zishobora kwakira 4G+.
Icyo umukiriya asabwa ni ugukanda
*456*1# hanyuma akareba niba telefone ye ibasha kwakira internet ya 4G+.
Mu gihe ubonye telefone yawe ishobora
kuyakira, ihutire kujya gukora Swap mu gihe Sim Card yawe itangire kwakira 4G+.
Ku muntu uri kugana service centre za
MTN, Conncet Shop agakoresha swap, ahabwa 30GB z’ubuntu mu rwego rwo kumuha
ikaze kandi akaba abikorerwa nta kiguzi asabwe.

MTN irashishikariza abakiriya bayo kwimukira kuri internet iri ku muvuduko wa 4G+