Umuyobozi wa MTN Group, Ralph Mupita, yagiriye uruzinduko rw’icyubahiro mu Rwanda, aho yakiriwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire. Uru ruzinduko rwabereye mu Mujyi wa Kigali, kandi rwahuriranye n’ibiganiro yagiranye n’ubuyobozi bwa MTN Rwandacell PLC na Mobile Money Rwanda.
Mu biganiro byabo, Bwana Mupita na Minisitiri Ingabire basuzumye icyerekezo gishya cy’urwego rw’Ikoranabuhanga n’Itumanaho muri Afurika, bibanda ku byavuye mu Nama ya mbere ya AI Africa Summit yabereye i Kigali muri Mata 2025. Iyo nama yabaye intambwe ikomeye yerekanye ko Afurika ifite ubushake bwo kuyobora mu gihe cy’impinduramatwara ya kane ishingiye ku ikoranabuhanga.
Mupita, uherutse kugirwa umuyobozi wungirije w'Umuryango udaharanira inyungu wa Global System for Mobile Communications Association (GSMA) kugeza mu mpera za 2026, yavuze ko MTN Group izitabira inama ya MWC Africa 2025 izabera i Kigali, nk’uko yabitangaje ku mugaragaro. Iyo nama ni imwe mu zikomeye ku mugabane, ikaba izahuza abayobozi b’inzego za Leta, abashinzwe kugenzura itumanaho, abayobozi b’ibigo by’ikoranabuhanga, n’abandi bahanzi b’udushya mu rwego rwo kwimakaza ikoranabuhanga ridahutaza kandi rirambye.
MTN Group yavuze ko izakomeza gushora imari mu miyoboro y’itumanaho, guteza imbere ubufatanye burambye no gushyira imbere ikoranabuhanga rishingiye ku bwenge bw’ubukorano.
Binanyuze mu gushora mu bushakashatsi, gufasha abaturage kugera ku bisubizo by’ikoranabuhanga no gushyigikira udushya, MTN ikomeje kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage bo ku mugabane wa Afurika.
MTN Group irakataje mu guteza imbere ikoranabuhanga rijyanye n'igihe ku mugabane wa Afurika