Mr Eazi, usanzwe ari Perezida wa Choplife
Gaming Ltd, yashimye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu guteza imbere ikoranabuhanga,
ashimangira ko yiteguye gukorana n’inzego zitandukanye mu gufasha uru rwego
gukura mu buryo burambye kandi rufitiye igihugu akamaro.
Nyuma yo gukorana na betPawa mu 2017
nk’intumwa y’ubucuruzi, Mr Eazi yaje kwinjira mu buyobozi bw’iyi kompanyi mu bihugu
bitandukanye bya Afurika.
Ibi byamuhaye ubunararibonye bwatumye
atangiza Choplife Gaming Ltd, urubuga rw’imikino ishingiye ku gutega (betting),
casino, n’imikino ya ‘virtual’, rufite icyicaro i Kigali mu Rwanda.
Choplife igamije gutanga serivisi zizewe
kandi zorohereza abakoresha, ariko kandi igashyira imbere ubufatanye
n’imishinga y’iterambere nk’uburezi, siporo n’imibereho myiza, binyuze muri
Choplife Foundation.
Imikino ikinirwa kuri murandasi ifite
uruhare runini mu bukungu bw’igihugu. Iyi mikino iramutse igenzuwe neza,
ishobora:
Kongera imisoro n’amafaranga yinjira mu
isanduku ya Leta, kurema imirimo ku rubyiruko rufite ubumenyi mu
ikoranabuhanga, guteza imbere ubukerarugendo n’imikino mpuzamahanga (e-sports),
gukurura abashoramari n’ikoranabuhanga rihanitse, no gukumira ingaruka
zishobora guterwa n’iyi mikino.
Nubwo ifite akamaro, iyi mikino ishobora
kugira ingaruka mu gihe itagenzuwe. Muri zo harimo: kwishora mu mikino birenze
urugero, gutakaza umutungo, ubujura bw’amakuru y’abakoresha, n’imyitwarire mibi
ku rubyiruko.
Mr Eazi yigeze kuvuga ko Choplife ishyira
imbere ubukangurambaga ku gukina mu buryo buboneye, kandi ikagira uruhare mu
gutanga uburezi ku mikino idateza ibibazo.
Mr Eazi yashimangiye ko Choplife Gaming
yifuza gukomeza gushora imari mu Rwanda, gufasha abahanzi, siporo n’urubyiruko,
no gutanga amahirwe yo kwiga no gukora mu rwego rw’imikino.
Ibi biganiro byasize icyizere cy’uko u
Rwanda ruzakomeza kuba igicumbi cy’udushya n’ishoramari rishingiye ku
ikoranabuhanga.
Mr Eazi wamamaye mu ndirimbo ‘Leg Over’
yaganiriye n’Umuyobozi wa RDB, mu biganiro byibanze ku iterambere ry’imikino
ikinirwa kuri murandasi mu Rwanda
Ibiganiro by’impande zombi byibanze ku
mahirwe ari mu rwego rw’imikino ikinirwa kuri murandasi (online gaming) no
gushimangira ubushake bwo gukorana mu ishoramari
Mr Eazi yashoye imari mu Rwanda mu mukino
y’amahirwe binyuze mu kigo cya ‘Betpawa’ yatangije, ndetse yateye inkunga
amakipe arimo Rayon Sports
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere
(RDB), Jean-Guy K. Afrika
KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YAMAMAYE 'LEG OVER' YA MR EAZI