Uyu
mushinga wahuje impano zitandukanye, aho Emmy Vox, uzwi mu ndirimbo zo kuramya
no guhimbaza Imana, yahurije imbaraga na Mpano Layan, umaze kumenyekana mu
ndirimbo za Gakondo. Banakoranye n’itsinda ryo muri Uganda ryitwa YIMBA Music,
rizwi mu gukora indirimbo za Gospel zishingiye ku muco n’indangagaciro z’iwabo.
Indirimbo
“Arakora” ni iya Gospel ariko ikaba yarahawe umwihariko wo guhuza umuco
nyarwanda wa Gakondo n’umuco wo muri Uganda, bigaragara mu njyana, mu myambaro,
mu mvugo n’inyikirizo zifite imizi mu buzima bwa Afurika.
Mpano
Layan yabwiye InyaRwanda, ko nyuma yo kuva muri Uganda bari gutegura uburyo iyi
ndirimbo izajya hanze mu cyumweru kiri imbere.
Abahanzi
bagaragaza ko ubutumwa bw’iyi ndirimbo bugamije kwibutsa abantu ko Imana ikora
kandi ikomeza gukora, hatitawe ku bihe umuntu arimo.
‘Video’
y’iyi ndirimbo yakorewe muri Uganda, by’umwihariko mu gace ka Karamoja, ahantu
hazwiho umwihariko mu miterere, mu mateka no mu mibereho y’abahatuye.
Amashusho
agaragaza ubwiza bw’akarere, imisozi, ubutayu n’imigenzo yihariye y’abaturage
bahatuye, bigaha indirimbo isura idasanzwe kandi y’umwimerere.
Abahanzi
bavuga ko bahisemo Karamoja ku bushake, kubera ko ari ahantu hagaragaza isano
ikomeye hagati y’abantu n’ibidukikije, bikajyana neza n’ubutumwa bwo kwicisha
bugufi no kwizera Imana indirimbo igamije gutanga.
Mpano
Layan na Emmy Vox bagaragaje ko uyu mushinga urenze indirimbo imwe, ahubwo ari
intambwe yo guhuza abahanzi b’Afurika binyuze mu muco, indangagaciro
n’ukwemera.
Bavuga
ko bifuje ko “Arakora” yaba intangiriro y’indi mishinga ihuza ibihugu bitandukanye,
igamije guteza imbere umuziki wa Gospel ufite ishingiro ku muco.
Basoza
bashimira YIMBA Music ku bufatanye n’abaturage bo muri Karamoja ku bwitabire
n’urukundo bagaragaje mu ifatwa ry’amashusho, banahamya ko indirimbo “Arakora”
izagira uruhare mu gukomeza gusakaza ubutumwa bw’icyizere, ukwizera n’ubumwe
bw’Abanyafurika.

Mpano
Layan na Emmy Vox mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ‘Arakora’ bakoreye mu gace
ka Karamoja muri Uganda

Ubufatanye
bw’umuziki wa Gospel na Gakondo: Mpano Layan, Emmy Vox na YIMBA Music bahurije
Afurika mu ndirimbo imwe

Karamoja
yahaye indirimbo ‘Arakora’ isura yihariye igaragaza umuco, ukwicisha bugufi
n’ukwizera Imana

Emmy
Vox mu ndirimbo ye nshya ‘Arakora’, agaragaza ko Imana ikomeza gukora mu buzima
bw’abantu

Mpano
Layan yashyize Gakondo nyarwanda mu mushinga mpuzamahanga wahuje u Rwanda na
Uganda
YIMBA
Music, itsinda ryo muri Uganda, ryagize uruhare rukomeye mu gutunganya
indirimbo ya Gospel ishingiye ku muco
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'URAHO INYAMIBWA' YA MPANO LAYAN
