Mount Kigali University yashyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri barenga 1100 barimo Anita Pendo

Uburezi - 05/12/2025 8:15 PM
Share:

Umwanditsi:

Mount Kigali University yashyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri barenga 1100 barimo Anita Pendo

Kaminuza ya Mount Kigali yashyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri barenga 1100 barangije amasomo yabo mu byiciro bitandukanye, birimo icyiciro cya kabiri n’icyiciro cya gatatu cya kaminuza.

Ibirori byo gushyikiriza aba banyeshuri impamyabumenyi, byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Ukuboza 2025, bibera ku Ishuri rya Mount Kigali University riherereye mu Karere ka Kicukiro.

Abarangije amasomo bigaga mu mashami atandukanye arimo ubucuruzi, ubuvuzi, uburezi, ikoranabuhanga, ubukerarugendo n’amahoteli, itangazamakuru n’itumanaho n’ibindi.Abasoje amasomo bangana na 1161, aho 509 ari abahungu naho 652 akaba ari abakobwa.  

Anita Pendo uri mu basoje amasomo yabo muri Mount Kigali University yavuze ko ari ibyishimo byinshi  atabona uko asobanura. Ati: ”Ni ibyishimo byinshi cyane mu buryo ntasobanura”.

Umuyobozi wungirije ushinzwe umutungo n’ubuyobozi bwa Mount Kigali University, Dr John Nyirigira yavuze ko intego yabo ari uguha imbaraga ababagana binyuze mu burezi bufite ireme. Ati: ”Intego yacu ni uguha imbaraga abatugana binyuze mu kubaha uburezi bufite ireme.

Ni ukwigisha abanyeshuri tukabaha ireme ry’uburezi ryiza. Rero uko tubakira murabizi mu Rwanda ntabwo wapfa gutanga serivisi ijenjetse, tubaha serivisi nziza ahantu hatandukanye kuva mu buyobozi noneho byagera no mu ishuri dufite abarimu b’abahanga banafite ubunararibonye. Tugira ibikoresho bigezweho cyane cyane nk’abiga ibijyanye na siyansi n’ababikoresha bafite ubumenyi buhambaye”.

Yavuze ko abanyeshuri basoje kwiga muri Mount Kigali University baba biteguye kujya ku isoko ry’umurimo bagahangana.

Ati: ”Abanyeshuri bacu ubundi barangije ahangaha baba biteguye kujya mu isoko kandi ikindi na none tuba twarabahaye ubumenyi buba bubafasha kugira ngo bahatane ku isoko ry’umurimo. Uko baba barize biba bibategurira kujyayo, rero iyo igihe kigeze cyo kujya ku isoko baba biteguye ku buryo akazi bagakora neza”.

Dr John Nyirigira yavuze ko ikindi basaba abanyeshuri babo ari no gukomeza bigira no mu kazi. Kaminuza ya Mount Kigali ikomeje kwagura ibikorwaremezo byabo bigamije gufasha abayigana, bakaba bagiye kubaka andi mashuri azajya yifashishwa.

Ku banyeshuri bakenera kwimenyereza umwuga kandi hari ubufatanye hagati y’ishuri na Kigali Paramount Hotel buzafasha mu gutuma Kaminuza ishyiraho ahantu ho kumenyereza abiga ubukerarugendo, hakaba na Royal FM ifasha mu biga itangazamakuru n’itumanaho.

Hari porogaramu zijyanye n’ubuvuzi bw’amenyo bugezweho ‘Dental Technology and Therapy programs’ zigamije gutuma Kaminuza itanga umusanzu mu kubona inzobere muri ubwo buvuzi.


Byari ibyishimo ku banyeshuri basoje amasomo muri Mount Kigali University 


Abarenga 1100 basoje amasomo muri Mount Kigali University 


Abanyeshuri bahawe impamyabumenyi biteguye kujya guharanira ku isoko ry'umurimo 


Abanyeshuri bahize abandi bashimiwe 




Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...