Kuwa Kabiri ni bwo iyi kipe ya Kiyovu Sports yandikiye uyu mukinnyi ibaruwa imumenyesha ko yamwemereye gusesa amasezerano nyuma y'uko yari yayibisabye. Urucaca kandi rwamushimiye kubyo yarufashije ndetse rumwizeza ko aho azagira ikibazo mu bijyanye no kwerekeza mu y'indi kipe akeneye ubufasha bwabo ko rwiteguye kumufasha.
Mosengo Tansele wari ugifite umwaka umwe w'amasezerano mu ikipe ya Kiyovu Sports yemeye guhara miliyoni 6.7 Frw bamusigayemo ubwo yasinyaga amasezerano y’imyaka itatu. Usibye ibindi kandi uyu mukinnyi ukina mu kibuga hagati asatira yemeye guhara imishahara ye itatu n’uduhimbazamusyi tungana n’ibihumbi 150 Frw Kiyovu Sports yari imubereyemo.
Amakuru avuga ko uyu mukinnyi ashobora kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports ndetse mu minsi yashize yagaragaye yambaye umwambaro wayo.
Mosengo Tansele yasheshe amasezerano yari afitanye na Kiyovu Sports