Moïse Runezerwa yakusanyirije ubuhamya bwa benshi mu ndirimbo yise “Rangurura” – VIDEO

Iyobokamana - 01/05/2025 9:21 AM
Share:

Umwanditsi:

Moïse Runezerwa yakusanyirije ubuhamya bwa benshi mu ndirimbo yise “Rangurura” – VIDEO

Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Moïse Runezerwa yasohoye amashusho y’indirimbo nshya yise 'Rangurura' ikubiyemo ubutumwa bukangurira abizera Imana kujya barangurura bagashima Imana ku byo yabakoreye.

Hashize imyaka itari myinshi ariko na none itari na micye Moïse Runezerwa atangiye urugendo rw’umuziki, ahereye ku ndirimbo ‘Ntacyo mfite’ yakoranye na Phablah, ‘Umutabazi’, ‘Ntubeshya’ ndetse na ‘Sinicuza’ yakoranye na Gaby Irenze Kamanzi, uri mu bahanzikazi bamaze igihe mu mirimo w’Imana.

Kuri ubu, uyu muramyi yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Rangurura' yahimbye ashingiye ku buhamya bw'abantu benshi bategereje ibitangaza by'Imana igihe kirekire ariko bikarangira ibasubije.

Yabwiye InyaRwanda ati:“Inganzo yayo yavuye ku buhamya bwinshi nakurikiye bw’abantu mbese tujya tubwumva iyo umuntu ashima Imana akavuga ko Imana yari yaramusezeranije ikintu ariko kubera gutegereza igihe kirekire akabifata nk'ibyoroheje, nyuma Imana yabikora bikamutangaza bigatuma arangurura rwose akavuga ibyo Imana yakoze."

Runezerwa yatangaje ko ubundi butumwa yashakaga gutambutsa ari ubwo yageneye buri wese wemera ko ibyo ageraho byose haba harimo ukuboko kw'Imana. Ati: "Ku bw'ibyo tugomba kurangurura n'ijwi rirenga, tukavuga byinshi mu byo yadukoreye."

Moïse Runezerwa avuga ko yatangiye urugendo rw’umuziki mu mpera za 2019, ubwo yafataga icyemezo cyo gutangira gukora indirimbo ze bwite. Ni nyuma y’igihe kitari gito inshuti ze zimubwira ko afite impano yo gukuza mu nguni zose.

Uyu muhanzi wavutse mu 1994, yatangiye kwihuza n’umuziki kuva mu 2012 ari mu itsinda ry’abacuranzi aho asengera. Urugendo rwe rwatangiye ku myaka 17 y’amavuko, ubwo yari akiri ku ntebe y’ishuri mu mashuri yandika indirimbo mu ikayi.

Mu 2021, Runezerwa yabwiye InyaRwanda ko yinjiranye mu muziki intego yo gukora indirimbo zivuga Yezu/Yesu Christo nk’Umwami n’umukiza zifite ubutumwa bukora ku ndiba y’umutima. Ati: “Mfite intego yo kuvuga Christo biciye mu muziki kandi nkakora umuziki ufite ireme ku buryo uwo ari we wese awishimira akumva ubutumwa bwiza."

Umuramyi Moïse Runezerwa yakanguriye abantu kujya bibuka gushima Imana mu ndirimbo nshya yashyize hanze

Ahamya ko uwizera ko ibyo ageraho byose haba harimo ukuboko kw'Imana aba akwiye kuyishima

Arakataje mu murimo w'Imana akora abinyujije mu ndirimbo zikubiyemo ubutumwa bwiza

Nyura hano urebe indirimbo nshya ya Moïse Runezerwa yise 'Rangurura'


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...