Monzer Ali azanye ubunararibonye bukomeye mu rwego
rw’itumanaho, aho amaze imyaka 24 akorera muri uru rwego, harimo 21 amaze mu muryango
mugari wa MTN Group. Ubumenyi bwe buhambaye mu ikoranabuhanga
ryihuta, hamwe n’icyerekezo kireba kure, bimushyira mu mwanya mwiza wo gukomeza
icyerekezo MTN Rwanda yamaze gutangira, mu guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda
binyuze mu ikoranabuhanga rifasha buri wese.
Yasimbuye Mapula Bodibe, wayoboye iyi Sosiyete mu bihe by’amavugurura n’intambwe zifatika. Mu nama rusange yo
kumwakira, Mapula yashimye ubwitange n’umurava by’abakozi, anasiga ubutumwa
bwuzuye icyizere ku buyobozi bwa Monzer, avuga ko asize MTN Rwanda mu maboko
meza kandi akomeye.
Mu ijambo rye rya mbere nk’Umuyobozi Mukuru, Monzer
yagaragaje uburyo yahumurijwe n’uburyo u Rwanda rwashyize imbere ikoranabuhanga
nk’imwe mu nkingi z’iterambere. Yatangaje ko MTN Rwanda igiye kurushaho kuba
umufatanyabikorwa w’igihugu mu rugendo rwo guhindura ubuzima bw’abaturage,
hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho. Yashimiye Mapula kubera umurage
ushingiye ku ndangagaciro, ubushishozi n’imiyoborere ishyira imbere abaturage byamuranze mu buyobozi bwe.
Icyerekezo gishingiye ku mahame atatu: Korohereza buri wese, guhanga udushya no kurengera ibidukikije
Monzer yinjiranye muri MTN Rwanda icyerekezo
cyubakiye ku nkingi eshatu: korohereza buri wese kugera kuri serivisi
z’ikoranabuhanga, guteza imbere udushya no gushyira imbere iterambere rirambye
rirengera ibidukikije.
Ashyize imbere gahunda yo kugeza ikoranabuhanga ku
Munyarwanda wese, hatitawe ku mibereho ye cyangwa aho atuye. Ibi birimo kwihutisha
itangwa rya telefoni zigezweho ku giciro giciriritse, kwagura serivisi z’imari
kuri telefoni (Mobile Money), no gukuraho inzitizi zibangamira Abanyarwanda
kwinjira mu isi y’ikoranabuhanga.
Abinyujije mu bufatanye na Chantal Kagame,
Umuyobozi wa Mobile Money Rwanda Ltd (MMRL), Monzer yatangaje ko agiye gushyira
imbaraga mu kugera ku ntego yo gukomeza kwagura uburyo Abanyarwanda bakoresha
serivisi z’imari mu buryo butekanye, bworoshye kandi bushyigikira iterambere
ry’imibereho yabo ya buri munsi.
Kwagura
4G+ no gutegura ahazaza ha 5G
Mu by’ingenzi bigize icyerekezo gishya cya Monzer
harimo kwagura ikwirakwizwa rya interineti yihuta ya 4G+ mu gihugu hose,
hagamijwe ko buri Munyarwanda agira amahirwe yo kugera ku ikoranabuhanga
ryihuse kandi ryizewe. MTN Rwanda izanakomeza gutegura uburyo buhamye bwo
kwinjira mu isoko rya 5G, rizafasha u Rwanda mu iterambere ry’uburezi, ubuzima,
ubucuruzi ndetse no mu gushishikariza urubyiruko guhanga imirimo ishingiye ku
ikoranabuhanga.
Iterambere rirambye rirengera ibidukikije
Monzer yagaragaje ko impinduka ziganisha ku
iterambere zitagomba kwirengagiza ibidukikije. Yatangaje gahunda yihariye MTN
Rwanda izashyira mu bikorwa harimo gukoresha
imodoka zikoresha amashanyarazi n’udushya twose two kugabanya ikoreshwa
ry’ingufu zangiza ikirere. Hazanashyirwa imbaraga mu bikorwa byo kongera
amashyamba, hagamijwe kugabanya imyuka ihumanya ikirere no gushyigikira
imiterere kamere y’igihugu.
Serivisi zigiye kurushaho kunoga, abakiliya ku isonga
Monzer avuga ko serivisi zigenewe abakiliya zigiye
kuvugururwa mu buryo bushya butuma umuturage agira uruhare runini mu buryo
ahabwa serivisi. MTN Rwanda irimo gushyira imbere urubuga rwa interineti
rworohereza abakiliya kwikorera serivisi (self-service portals), kuvugurura
uburyo bwo kwakira no guha serivisi abakiliya ku mashami, ndetse no kunoza
imikoreshereze y’imbuga z’ikoranabuhanga zayo. Ibi byose bigamije gukuraho
imbogamizi mu guhabwa serivisi, no gushyira umukiliya ku isonga y’ibikorwa
byose.