Abinyujije ku rubuga rwa
X, Monzer Ali yagize ati: “Ndashimira
ikipe ya MTN Rwanda ku buryo bw’indashyikirwa mwanyakiriyemo! Ntewe ishema no
gukurikira inzira y’uwambanjirije, Mapula Bodibe, wagaragaje ubuyobozi butanga
icyerekezo n’ishyaka ridashidikanywaho. Nishimiye uru rugendo rushya rwo
gukomeza kubaka kuri uru rufatiro rukomeye, tugatangira ibihe bishya
by’ubudasa turi hamwe!”
Ibi Monzer abitangaje nyuma y'uko babinyujije ku mbuga
nkoranyambaga zabo, MTN Rwanda yifurije ishya n’ihirwe Mapula Bodibe wari
umuyobozi wa MTN Rwanda usimbuwe na Monzer Ali watangiye imirimo ye ku wa
22 Mata 2025.
Mapula Bodibe ukomoka mu
gihugu cya Afurika y’Epfo yari kuri uyu mwanya kuva mu mwaka wa 2022 ubwo yari
asimbuye Mitwa Ng’ambi wari umaze igihe ari Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda wari
wahawe kuyobora MTN Cameroun asimbuye Stephen Blewett utakiri umukozi w’icyo
kigo.
Ku wa Kabiri tariki
ya 22 Mata 2025, nibwo Monzer Ali yakoze ihererekanya bubasha na Mapula Bodibe
ndetse atangira inshingano ze nk’umuyobozi wa MTN Rwanda.
Mu butumwa iki kigo
cy’itumanaho cya mbere mu Rwanda cyanyujije ku mbuga nkoranyambaga zacyo,
cyifurije ishya n’ihirwe Mapula Bodibe ndetse banaha ikaza Monzer Ali.
Kuri uwo munsi ni nabwo bahaye ikaze Monzer Ali
ugiye gukurira mu ngata Mapula kuri uyu mwanya.
Ali Monzer afite uburambe
bw’imyaka 24 mu rwego rw’itumanaho. Yatangiye gukorera MTN mu 2004, aho yagiye
ahabwa imyanya itandukanye y’ubuyobozi. Monzer yari asanzwe ari Umuyobozi wa
MTN, ishami rya Sudani y’Epfo, kuva tariki ya 1 Mata 2024.
Mbere yo kuba Umuyobozi
Mukuru w’ishami ry’iyi sosiyete muri Sudani y’Epfo, yari Umuyobozi ushinzwe
ikoranabuhanga n’amakuru muri MTN Uganda.
Ali Monzer agizwe
umuyobozi wa MTN Rwanda avuye ku mwanya w’ubuyobozi muri MTN Sudan y’Epfo.