Binyuze ku mbuga nkoranyambaga za Rayon Sports, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 18 Ugushyingo 2025 yatangaje ko yatandukanye na Mohammed Chelli ku bwumvikane bw'impande zombi.
Mohamed Chelli yemeye guseza amasezerano y'umwaka umwe ndetse ahabwa umushahara w'amezi atatu harimo; Ukwezi k'Ukwakira, Ugushyingo n'Ukuboza 2025). Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Mohammed Chelli yavuze ubuzima bwiza n'ubugoye bwamuranze muri Rayon Sports ndetse ayifuriza intsinzi mu mukino ikurikira.
Yagize ati: "Nyuma y’amezi atanu meza nagiranye na Rayon Sports, nafashe umwanzuro wo gusesa amasezerano n’ikipe ku bushake bwanjye, habayeho ibiganiro n’ubuyobozi, twumvikanye neza ndetse bananyumva mu bihe bikomeye by’ihungabana rishingiye ku mibereho yanjye bwite ndetse n’iby’umuryango muri iyi minsi."
Mohammedi Chelli yakomeje avuga ko muri Gikundiro yahagiriye ibihe bimwisgisha ubuzima ndetse ashimira Abatoza, Abakinnyi n'Abafana ndetse yifuriza ibihe byiza Gikundiro. Yagize ati: "Byari ubunararibonye muri buri kintu, ibyishimo byinshi ndetse n’imbogamizi z’ingirakamaro. Nzahora nubaha kandi nshimira abantu bose twabanye muri uru rugendo, cyane umutoza Lotfi Azouz na Lotfi Afhamia".
"Ndashimira abafana ba Rayon Sports ku bufasha n’urukundo bampaye, nshimira abakinnyi ndetse n’abakozi ba Rayon Sports ku bufatanye n’icyubahiro bampaye mu gihe nagiranye na bo. Nifurije iyi kipe amahirwe masa n’intsinzi mu bihe biri imbere, kandi nzakomeza gukurikirana urugendo rwayo n’umutima wanjye wose."
Mu kiganiro Twagirayezu Thadee aheruka kugirana na Radio Rwanda, yatangaje ko Mohammed Chelli bamusinyishije ku gitutu cy'umutoza Lotfi. Ati: “Mohamed Chelli we ni ikindi kibazo, yazanywe n’Umutoza Lotfi. Twamusinyishije ku gitutu cy’umutoza.”
Ibi byashimangiraga ko Ubuyobozi butishimiye isinyishwa ry'uyu mukinnyi ndetse ko nyuma yo gutandukana na Afahamia Lotfi bwahise bushaka n'amafaranga y'imperekeza kuri uyu mukinnyi mu rwego rwo gutandukana neza.
Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye na Mohammed Chelli
